RFL
Kigali

Perezida Magufuli yahishuye ko yigeze gutwara imodoka itwara abagenzi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/02/2021 12:00
0


Perezida uri kuyobora Tanzania kuri manda ya kabiri ari nayo ya nyuma nkuko itegeko nshinga icyo gihugu kigenderaho ribitegeka, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yigeze gutwara imodoka itwara abagenzi (Tax driver).



Iyi ni inkuru yanditswe n’ibinyamakuru birimo The Citizen aho bwana Magufuli uri no mu bakuru b’ibihugu bo muri Afurika bize amashuri menshi yivugiye ati:’’Nigeze gutwara Tax ahitwa Ubungo’’. Ibi byabaye ubwo yari akiri umusore ushakisha ubuzima ariko yigaga muri kaminuza iri i Dar es Salaam. 

Perezida Magufuli ati:’’Ubu hari igihe njya nkumbura gutwara imodoka nkiyibitsa ibihe nanyuzemo ariko kuba Perezida ntibyoroshye mba ntemerewe gukora ibyo nshaka bitewe n’umutekano uba undiho’. Ibi bwana Magufuli yabigarutseho ubwo yari yagiriye uruzinduko rw’akazi I Dar es Salaam mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro John Kijazi Interchange. 

Yagize ati:’’Ubu rero naragowe njya nifuza gutwara imodoka ariko akazi nkora karimo iyicarubozo kuko sinkora ibyo nshaka, aha turi nahaparikaga imodoka, natwaraga abagenzi, none ubu umutekano umporaho nta mahwemo njya mbona’’. Hari umwarimu witwa Prof Kitila Mkumbo umaze imyaka 18 yigisha aho yigaga akaba yari ahamaze imyaka umunani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND