RFL
Kigali

Nigeria: Umugore yagiriye inama abantu yo kujya bakoresha udukingirizo babanje kudushyira muri Frigo bamuha urw’amenyo!

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/02/2021 12:37
0


Mu gihugu cya Nigeria umugore witwa Sonia Chilie yagiriye inama abantu bakoresha udukingirizo ko bajya badukoresha gusa babanje kudukonjesha muri Frigo.



Mu gihe bizwi ko Frigo yagenewe gushyiramo ibintu ngo bikonje birimo ibiribwa bitandukanye, ibinyobwa birimo n’inzoga gusa Sonia Chilie yatangaje benshi ubwo yavugaga ko Frigo ifite akamaro kenshi abantu batazi harimo nko kuba ikonjesha udukingirizo.

Nk'uko Sonia abivuga yemeza ko iyo agakingirizo kabanje gukonjeshwa muri Frigo kagira akamaro mu gutera akabariro. Iyi nama itangaje Sonia Chilie yayibwiye abantu akoresheje urukuta rwe rwa Twitter.

Yagize ati: ”Ese muzi ko gukoresha agakingirizo kavuye muri Frigo ari byiza?mubigerageze muraza kunshimira nyuma”. Ibi byahise biteza amagambo menshi ku bamukurikira bamusaba ubusobanuro burambuye.

Sonia Chilie nk'uko yasobanuriye abantu, yavuze ko agakingirizo kabanje kunyura muri Frigo korohereza abagakoresha by'umwihariko abagore bavuga ko udukingirizo tubarya iyo badukoresheje. Yagize ati "Ku bagore muhora mubwira abagabo ko udukingirizo iyo badukoresheje ko tubarya nimugerageze ibi murebe ko byongera kubarya nka mbere”.

Yakomeje agira ati “Agakingirizo kanyuze muri Frigo kaba korohereye ndetse gakonje bityo kakongerera ibyishimo umugore kuko kaba gakonje ndetse kagafasha umugabo kumva neza igikorwa kuko hari abagabo bavuga ko iyo bakoresheje agakingirizo nta kintu bumva”.

Sonia Chilie n'ubwo abantu bamwe bamuhaye urw'amenyo bamubwira ko ibyo bintu bitabaho, gusa hari abandi babyemezaga ko ari byo. Uyu mugore asanzwe azwiho gutanga inama z’abantu bakuru muri Nigeria. Kuva yatanga iyi nama abenshi bumiwe abandi nabo bavuga ko babikora bakareba koko niba atara babeshye.

Src:www.bbnaija.com,www.gistmania.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND