RFL
Kigali

Mujye mwitonda kuri Banki! Arayambariye ku mashini mbibona ko yuzuye, mu kuyahambira apyetaho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2021 10:26
4


Abantu babikuza amafaranga muri za banki zinyuranye baragirwa inama yo kujya bitonda igihe bahawe amafaranga kuri 'Guichet' (Soma Gishe), bakabanza bakayabara neza mu kureba ko yuzuye kuko bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bakozi ba banki batari inyangamugayo, babanza gupyetaho mbere y'uko bayahereza umukiriya.



Mujye mwitonda kuri banque da! Arayambariye ku mashini mbibona ko yuzuye, mu kuyahambira apyetaho. Mpita ninjira mu yindi nyabaha agihambiriye ngo bambikire basanga atuzuye. Ngarutse aha mbere akimbona arandembuza ayampereza nta n’ikintu ndamubwira. UBWANGAMUGAYO burahenda rero!.

Ubu ni ubutumwa bwatanzwe kuri Twitter mu masaha macye ashize na Alphonse Nkuranga Visi Perezida wa kabiri w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY) aho yagiraga inama abantu babikuza amafaranga kuri 'Guichet'. Yavuze ko icyamuteye gutanga aya makuru ari uko yari amaze kumva umunyamakuru Oswakim (Oswald Mutuyeyezu) abivuga mu kiganiro kuri Radio 10 ko uyu muco weze mu bakozi bamwe ba Banki.

Alphonse Nkuranga ati "Ibi bimbayeho nta n’iminota 30 ishize mbyumvise mu kiganiro Oswakim abivuga. Ni na byo binteye imbaraga zo gusubirayo". Yavuze ko utubari nidufungurwa azagurira uyu munyamakuru. Ati "Oswakim, utubari nidufungura nzakwicaza muri kamwe". Ati "Ntangajwe n’uko bimbayeho nari nkimara kubyumvana Oswakim mu kiganiro. Ni cyo gitumye ngaruka kuko nabanje kwibaza ikimenyetso ngaragaza ko atuzuye ariko burya umuntu wikeka ntibisaba byinshi ahise yigaragaza".

Nkuranga yirinze gutangaza amazina y'iyi banki yabikurijemo bakamupyeta ndetse ntiyanatangaje izina ry'umukozi wayo wamupyese amafaranga. Icyakora yavuze ko azasubirayo akagira inama uyu mukozi akamusaba gucika kuri uyu muco mubi. Ati "Yego ariko nzasubira kumureba wenyine hatari abantu benshi musabe guhinduka kuko amaso ye anyeretse ko ari ibintu amenyereye". Yavuze ko yizeye ko abo ubu butumwa bugeraho bose, ibyamubayeho, bo bitazabageraho.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter mu bitekerezo batanze, bavuze ko ibi bisanzwe bibaho rwose. Umwe yagize ati "Uyu muco mubi wari utarawumenya n'igihe bimaze bazina we!. Hari aho nagiye ubushize arabara agiye guseseka muri ka kantu bayaduhamo munsi akururira hasi. Nanjye kuko ari yo nka imwe narebaga ndayafata ndamubwira nti ayo agiye ku bibero byawe se mpanike ijwi cyangwa ?"


Hari abahabwa amafaranga kuri Banki babona yuzuye, bakongera kuyabara bagasanga ntiyuzuye

Mu batanze ibitekerezo harimo n'Umunyamategeko Jean Paul IBAMBE wanabaye umunyamakuru ukomeye muri 'Showbiz' ndetse yanabaye Umwanditsi Mukuru (Chief Editor) wa InyaRwanda.com. IBAMBE yavuze ko nawe byigeze kumubaho bamuha amafaranga atuzuye. Bakuyemo inote za 5,000 Frw bashyiramo iza 2,000 Frw. Ati "Njye mo hagati yacometsemo iza bibiri kandi twabaraga iza bitanu ... Mbura ikimenyetso ko ari ko yayampaye ndihanagura. Gusa iyo duhuye areba hasi..."

Eric Shaba wakoreye ibinyamakuru binyuranye birimo na Televiziyo Rwanda (RTV), yagize ati "Uyu ni umuco usanzwe cyane! Sinshobora kuva kuri guichet ntayabariye mu maso ye! Hari n'uburyo ayabara, yarangiza akunama akajya gushaka fimbo yo kuyazirika, agahita ajugunya hasi umubare runaka w'iza bitanu! Mbiswa!' Undi ati "Ibi biraba cyane byambayeho kabiri banabinkora ndi kubitsa muri banki abantu nk'abo babamo cyane bahita bayanyereza hasi ukabura aho agiye".

Undi ati "Nigeze kuyabikuza ngiye kugura ikintu gihenze ayabara mu mashini ndeba ngeze kuwo tugura andusha umurava arashishikara arayabara nsanga habura 20k (ibihumbi makumyabiri) ndiyakira, abura nyongeraho numva ari machine yabaze nabi." Gusa nanone hari uwavuze ko inyangamugayo zihari nyinshi, ati "Ubu se koko mwese nta n'umwe cashier aragarurira amafaranga yarenzeho yaje ku-versa, inyangamugayo mu ba cashier zibaho".


Yasabye abantu kujya babanza kwitonda kuri Banki akurikije ibyamubayeho!

Umwe mu bacuruzi bakomeye muri Kigali n'i Kampala wasabye ko amazina ye agirwa ibanga, yabwiye InyaRwanda.com ko nawe byigeze kumubaho ajya kubikuza muri banki yo mu Rwanda ikorera muri CHIC nawe baramupyeta. Yavuze ko yabikuje Miliyoni enye (4,000,000 Frw), bayamuha mu mifungo ine aho buri mufungo wari urimo Miliyoni imwe (1,000,000 Frw), maze umukozi wa banki amupyeta inote ebyiri za 2,000 Frw kuri buri mufungo - ibisobanuye ko yamutwaye agera ku 16,000 Frw.

Yakomeje avuga ko yagiye kuyavunjisha nabwo muri CHIC basanga ntiyuzuye, niko gusubira muri ya banki 'baraserera'. Ngo bayasubiyemo barabara basanga koko ntiyuzuye, 'barumirwa'. Ati "Nanjye barayantwaye, nabikuje 4M, ampa inote za bibiri gusa mu mifungo ine, buri mufungo antwara 4,000 Frw". Yagize ati:

Izo Miliyoni enye zose zari iza 2,000 Frw gusa, hanyuma buri mufungo wa miliyoni imwe haburagamo ibihumbi bine (4,000 Frw) ubwo ni inote ebyiri buri mufungo waburaga. Urumva abikoze nko ku bantu 10 se buri munsi aba agejeje amafaranga angahe? Iyo bayabara kuriya bayahondagura, amafaranga araya setting-a akamanuka hariya yicaye.

Mu batanze ibitekerezo ku byabaye kuri Alphonse Nkuranga, harimo n'abatanze inama y'uburyo bwizewe ku mutekano w'amafaranga, yafasha abantu babikuza amafaranga menshi muri Banki. Ladislas Ngendahimana Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rihuza Inzego z'Ibanze n'Umujyi wa Kigali, RALGA, yagize ati "Muzajye mukoresha ATM mu kubikuza, mukoreshe POS mu kwishyura, ni yo mpamvu debit na credit cards biriho. Niba ufite agatubutse, wibuke no gukoresha 'Online banking'. Bizakurinda guhangayika, kujya ku murongo no guta igihe".

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n'umwe mu bakozi ba Banki ya hano mu Rwanda tutari butangaze amazina nk'uko yabidusabye, yatwemereye ko iby'uko hari abakozi ba banki bapyeta amafaranga y'abakiriya, bishobora kubaho rwose kuko abakozi bose atari inyangamugayo. Yagize ati "Ohh aho ho byashoboka cyane, hari aba tellers (abakora kuri Guichet) batari inyangamugayo. Ubwo yacunze wenda arangaye gato ahita ayacomora".

Ku bantu bashobora gukeka ko icyuma kibara amafaranga mbere y'uko ahabwa umukiriya gishobora kubarya amafaranga yabo, yavuze ko icyuma cyo muri Banki kidashobora kwibeshya namba bityo umuntu usanga amafaranga yahawe atuzuye, biba byakozwe n'umukozi wa Banki ku giti cye. Ati "Machine ntijya yibeshya, ahubwo icyo nzi ni uko machine ishobora kubara wenda nk'inote 99 kandi ari 100. Icyo cyo kirashoboka ariko ntishobora kubara 100 ari 99. Negative (Ntibibaho)".

Abantu babitsa bakanabikuza amafaranga muri Banki baributswa icyo itegeko rivuga:

Uyu mukozi wa Banki wifuje ko tudatangaza amazina ye, yavuze ko umukiriya wa banki ashobora kwibwa amafaranga bitewe n'umukozi utari inyangamugayo, bikaba byaterwa nanone n'uburangare bw'umukiriya, urugero nk'igihe yagiye kubikuza arangariye muri telefone, gusa ngo igihe umukiriya amaze kubikuza, itegeko rivuga ko aba agomba kubanza kubara amafaranga yahawe akabikora akiri kuri 'Guichet' cyangwa agashaka aho yicara muri iyo nyubako akareba niba yuzuye.

Yavuze ko igihe umukiriya ageze hanze ya banki agasanga amafaranga yahawe atuzuye, iki gihe iyo agarutse kuri banki avuga ko yahawe amafaranga atuzuye, ngo ashobora gutsindwa kuko aba agomba kuyabarira mu nyubako banki ikoreramo. Icyakora yongeyeho ko hari camera ziba ziri muri banki zishobora kwiyambazwa hakarebwa niba koko habayemo uburiganya bwakozwe n'umukozi wa banki. Yavuze ko iyo umukozi wa banki bigaragaye ko yibye umukiriya, hari ibihano ahabwa na banki.

Ati "Ubundi itegeko icyo rivuga, wagombye kuba uri 'attentive' nta bindi urangariyemo ukurikiranye 'transaction' yawe uko bakubarira, noneho bayaguha mu ntoki, nabwo mu kwibyizera neza, ukabanza ukayabara. Iyo usohotse ukarenga imiryango ya banki, uba wemeje ko wahawe amafaranga yuzuye, ntabwo uba ukizewe. Ushobora guhugira nko kuri WhatsApp, umukozi utari inyangamugayo akagucomora nka bitanu cyangwa icumi. Ha handi ugiye kuverisa mu yindi banki, naho ushobora kubaha amafaranga kubera ko bakubonye urangaye, nabo bakaba baragucomoye".

Ku bijyanye na banki zimwe na zimwe usanga ziba zifite abakiriya benshi, ku buryo iyo umwe amaze kubikuza akenshi abakozi ba banki bari kuri 'Guichet' baba bamusaba guha umwanya abandi bari inyuma ye ku murongo, yavuze ko umukiriya wabuzwa kubanza kubara yitonze amafaranga yahawe, aba ahohotewe, kuko itegeko rivuga ko afite uburenganzira bwo kubanza kubara amafaranga yahawe akareba niba yuzuye.

Avuga ku bashobora kutabara amafaranga bahawe kuko ari menshi, bakaba se bizeye banki cyangwa se bagasabwa guha umwanya abandi bakeneye serivisi kuri 'Guichet', yagize ati "Harimo n'abazana Miliyoni magana, uwakubuza kubanza kubara amafaranga wahawe aba aguhohoteye". Icyakora yavuze ko n'ubwo utayabarira kuri 'Guichet' bitewe n'impamvu zinyuranye, ushobora kuyabara wicaye ahandi hantu ariko muri iyo nyubako banki watsemo serivisi ikoreramo. Yanijeje abakiriya ko hari camera ziba zafashe amakuru yose, bityo ko nta mukiriya ukwiriye kwemera guhomba amafaranga ye yibiwe kuri 'Guichet' n'umuntu utari inyangamugayo.


Ibitekerezo bya benshi byagaragaje ko bamwe mu bakora kuri Guichet bapyeta amafaranga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hishamunda Jean Pierre3 years ago
    Murankosoye nanjye byambayeho ndaceceka
  • Japhet3 years ago
    Ibyo nanjye byigeze kumbaho muri Banki umwe ku Gisenyi. Mbikuza 20M, nyajyana mutindi Banki ntayakozemo. Ngezeyo bayasubiyemo, baburamo inoti 5 za bitanu. Nasubiye kubaza muri Banki iyampaye, banyuka inabi. Umwanzuro nafashe, ni ukujya nkoresha ikoranabuhanga mu kwimura cg kwishyura amafaranga menshi!!!!! Gusa Banki zikeiriye gukurikirana ubunyangamugayo bw'abakozi bazo. Murakoze
  • Savana3 years ago
    Uyu mukozi wa bank wavuze ko machine (compteuse)idashobora kubara inoti 101 ntago azi icyokezo,ndavuga guichet,rwose ntiyigeze agikoraho,bibaho cyane kuko natwe tujya duhomba bitewe ni machini, ishobora no kurenzaho inoti eshanu,niba wabariye umu client ibihumbi maganatanu ukaba umuhaye, maganatanu namakumyabiri nabitanu,hari aba client baba bakora nko mu amakara,amafu,ibirayi,kubera amafaranga yabo aba arimo amafu inoti zirafatana zikanyura mu machini ari nkebyiri zifatanye ikabara ko ari inoti imwe,rwose bibaho cyane kimwe nuko yabara inoti nkeya,naho kuba abakozi biba aba client bibaho cyane pe,kuko usibye no kwiba aba client biba nabagenzi babo bakorana,wajya gukora controle ugahomba kandi ari mugenzi wawe wayakuyemo,gusa ninyangamugayo zirimo,ariko mujye mukanura da mubanze mubare amafaranga yanyu neza,mutitaye ngo uyu yakwiba cgwa uyu ntiyakwiba ntacyizere kiba mu mafaranga,gusa mujye munasabira abakozi ba guichet kubera urwo rubwa rwo kwiba niyo twahombye kandi tutayibye nabayobozi bacu badufata nkabajura ukabona bari kudukeka kandi dufite agahinda kamafaranga yacu twabuze,mbese gukora kuri guichet nakazi katoroshye namba
  • Uwihoreye3 years ago
    Jye umuntu nakoreraga yantumye muri bank ampa cheque ya 500.000F umukobwa aterura amafr yinote za 5000 ashyira mu kamashini yashyizemo iya500 zigeze 100 arampereza sinasubiramo nshyira uwantumye abara turi kumwe ahita anyerekamo iyo note mubwire ko bayabariye mu kamashini ndeba ngwa mu kantu ariko bibaho cyane icyo nange nashishikariza abantu nukubara utarabika murakoze





Inyarwanda BACKGROUND