RFL
Kigali

Lea izina ry’umukobwa ukunze kuticara hamwe akanagira amarangamutima cyane

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/02/2021 8:54
0


Menya ubusobanuro bw'izina Lea unamenye ibiranga abakobwa barihawe



Leah ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Giheburayo (Hebrew) rikaba rifite ubusobanuro bubiri: Risobanura umuntu ugaragara nk'unaniwe (weary), rikanasobanura inyamaswa yo mu bwoko bw'isha. Bamwe bandika Lea, Leah, Léa n’ukundi kwinshi gutandukanye bitewe n’igihugu.

Bimwe mu biranga ba Lea

Lea ni umuntu usamara, uticara hasi, ni bene wa mukobwa bavuga ngo uriya ntacyo yitaho. Ni umuntu ugaragaza amarangamutima ye hafi, iyo yishimye ararira, yababara akarira mbese ntabwo guhisha amarangamutima ye.

Ni umuntu usa nk’aho ntacyo yitaho, ushobora kumugisha inama cyangwa mugahana gahunda ugasanga agutaye bitarangiye. Yikundira ubuzima bw’amahoro, yanga akarengane cyane. Nubwo usanga ibindi bintu atabyitaho ariko yanga umuntu ubangamira undi cyangwa se umubuza amahoro.

Lea ni umunyembaraga, iyo yiyemeje kugera ku kintu aragikora kandi neza ku buryo usanga yatangaje abantu benshi. Ni umuntu ukurura abandi haba mu mvugo n’imyitwarire ye yo kugaragaza amarangamutima bituma benshi babimukundira.

Abagize umuryango we cyangwa inshuti ze nibo bashobora kumufasha gutera imbere binyuze mu kumushyigikira no kumutera umwete, dore ko we aba ari nyamujya irya n’ino atarangiza ibyo yatangiye. Iyo akiri umwana mutoya aba ari agakobwa karizwa n’ubusa, kikubira ibintu byose ku buryo ababyeyi be baba bagomba kumwigisha gusaranganya n’abandi.

Src:www.nameberry.com,www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND