Umugore w’umwami w’injaga King Pin Joaquin uzwi nka El Chapo Guzman yafatiwe mu gihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Mbere w’iki cyumweru turimo ashinjwa gufasha umugabo we El Chapo gucika mu mwaka wa 2015.
Emma Coronel Aisporo w’imyaka mirongo itatu n'umwe yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Dulles International muri Leta ya Virginia kuri uyu wa Mbere azizwa gufasha umugabo we gucika, byitezwe ko azagezwa imbere y’amategeko mu rukiko rwa Washington mu gihe cya vuba. Uyu mugore afite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe za Amerika na Mexico.
Umugore wa El-Chapo
Ibi byabaye
bishingiye ku birego bya El-Chapo byanatumye akatirwa gufungwa burundu. Uyu
mugabo uzwi nk’umwami w’agace ka Sinaloa n’isi yose mu bijyanye n’icuruzwa
ry’ibiyobyabwenge yacitse gereza inshuro zigera kuri ebyiri byaje no gutuma
afatwa nk’udakorwaho.
Mu mwaka wa 2017 nibwo yajyanywe gufungirwa muri Leta zunze ubumwe z’amerika. Uyu mugore wabyaranye na El Chapo abana babiri yatawe muri yombi azizwa gukwirakwiza Cocaine, Methamphetaine, Heroin na Marijuana muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Umugore w'umucuruzi El-Chapo n'abarinzi be
Uyu mugore
anashinjwa gufasha umugabo we gucika muri 2015 no gutegura umugambi wanabaye
uwa mbere mu mateka yo gucika gereza bwa kabiri mbere yo kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yahise
ajyanwa muri Alexindria mu kigo gishinzwe ubugenzacyaha “Alexandria Detention
Center.” Uyu mugabo El-Chapo yari afite abasirikare bazwi nka “Scarios” agasimba
gato k’ubumara cyangwa “Hit Men”. Bamufashaga gushimuta, gutoteza no kwica uwo ari we wese witambikaga mu nzira y’imikorere y'uyu mugabo.
Inkuru y'icika ry’uyu mugabo yabaye inkuru karundura, inkuru y’ibigwi ituma hanibazwa niba inzego z’ubutabera za “Mexico” zujuje ubuziranenge. Uyu mugabo yacitse aciye muri “tunnel” ya kilometero 1.6. Aha niho umushinjacyaha yahereye avuga ko umugore we Coronoel yabigizemo uruhare rukomeye.
Muri iki kirego nk'uko umuhungu wa El-Chapo uri no gukorana hafi
n’inzego z’iperereza za Leta zunze ubumwe za Amerika, yemeza ko Coronel ariwe
wakoze umupango wose wo gucikisha El-Chapo. Ubwo yacikaga imwe muri gereza
zikomeye yo muri Mexico, yaguze ubutaka hafi ya gereza, imbunda n'amakamyo, amushakira n’isaha ifite GPS yamuguriye.
Mu mwaka wa
2019 ni bwo El-Chapo yakatiwe ubuzima bwe bwose muri gereza, ubwo rero Guzman
yakatirwaga Coronel yari mu rukiko n'ubwo bwose hariho gukeka ko yafashije
umugabo we gucika.
Aba bombi
bakaba barushanwa imyaka mirongo itatu kuko El Chapo yavutse ku itariki ya
04/04/1957 naho Emma Modesta Coronel Aispuro akavuka kuri 03/07/1989 mu mwaka
wa 2013 bakaba barabyaranye abana b’impanga.
Na none mu
mwaka wa 2013 se Coronel Barreras yafashwe arikumwe namusaza w’uyu mugore
n’abandi bantu bnshi mu nzu y’igihangari bafite toni na toni za marijuana hafi
y’umupakawaDouglas muri Leta ya Arizona.
Umwe mu
bahoze bakorera ikigo gikomeye cyo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge DEA (Drug Enforcement Administration) Mike
Vigil yagize ati” Uyu mugore azi amakuru menshi kubijyanye n’ubucuruzi
bw’injaga kuko ni byo yakuriyemo muri Sinaloa azi buri umwe ukora ubu bucuruzi.” Yongeraho ati ”Abakobwa be b’impanga ntibatuma atuza azemera gukorana n’inzego
z’ubutasi n’ubutabera”.
Src: bbc.com
Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO