RFL
Kigali

Azamuka mu magarade nk’umusirikare! Iyi ni yo myitwarire izakubwira inkumi y’ubu yigize umukuzi w’amenyo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/02/2021 11:15
0


Gukura amenyo kw'abakobwa ni kimwe mu bibazo byugarije abasore aho batakibasha kwizera abakobwa kuko bazi ko baba bashaka kubakuraho amafaranga gusa. Ibi ni nabyo abahungu benshi basigaye bagenderaho banga gutereta. Hari ibimenyetso bigaragaza umukobwa ukura amenyo.



Kuri wowe musore usigaye utinya gukunda kuko byakubayeho cyangwa utinya ko byakubaho ko wakurwa amenyo n'umukobwa ukubeshya urukundo dore imyitwarire izakwereka ko ari cyo agushakaho:

1. Inshuti ze zikura amenyo

Niba uwo mukobwa asanzwe agendana n’abandi bakuzi, akenshi nawe aba ari umukuzi kabisa. Abakurambere baravuze ngo ibisa birasabirana, kandi ntibibeshye. Ariko nanone ni ukwitonda kuko hari igihe we yaba atandukanye na bagenzi be.

2. Agira amatsiko yo kumenya umutungo wawe

Hari igihe ashobora kukubaza aho ukora, ayo uhembwa, aho utuye, niba Benz iparitse hariya hanze ari iyawe n’ibindi byerekeye umutungo wawe, ukagira ngo ni ukugukunda cyangwa ni ugushaka kuganira nawe kuko ari 'interested', ariko buri gihe siko biba bimeze. Muri bimwe mu biranga umukuzi w’amenyo habamo no gushaka kumenya umutungo wawe kuva bwa mbere mukibonana kuko nta kindi aba akubonamo.

3. Akunda impano zihenze

Abantu twese dukunda ibintu byiza, ariko siko twese tubisaba. Nkunda kureba imodoka zihenze ariko niyo nahura n’umwami wa Arabiya Sawudite sinamubwira ngo angurire Hummer cyangwa Porsche. Muri macye umuntu ufite umuco wo gusaba aba ari umukuzi w’amenyo kandi nta kindi aba akubonamo uretse isoko ivubura amafaranga yo kumufasha mu nzozi ze. Ubundi impano abakunzi bagenda bahana mu mibanire yabo ziba zigamije kumwereka ko wamutekereje. 

Icyangombwa si amafaranga igura ahubwo ni icyo iba ivuze. Nk’uko bakunda kubivuga ko ibintu byiza mu buzima nta giciro bigira, byaba byiza guha umukunzi ururabo waciye ahantu (kuko wamutekereje), kurusha uko wamugurira amaroza 12. Niba rero umukobwa ashimishwa n’ibihenze gusa, umutima we ntuterera mu wawe ahubwo uterera kuri konti yawe yo muri banki.

4. Ahinduranya abakunzi akurikije amafaranga

Ubundi mu buzima birasanzwe ko umuntu azamuka mu ntera. Umukuzi w’amenyo rero ni wawundi uhora ahinduranya abakunzi akurikije amafaranga bafite. Ni ukuvuga ko adashobora kuva ku musore ufite imodoka ya Golf ngo akundane n’ufite moto ya TVS, reka reka! Ahubwo ahita atangira gushakisha niba ntawe uri hafi aho ufite Audi, Touareg cyangwa Infiniti, mu minsi mike nawe yamurambirwa agatangira gushakisha ufite indege. 

Niba umujyana muri resitora yo muri karitsiye, azashaka uzajya umujyana mu zirenzeho, namara kugera mu yo muri Serena, azashaka umujyana iy’i Cairo cyangwa i Las Vegas. Muri make aba azamuka mu magarade nk’umusirikare cyangwa umupolisi, ariko we akurikiza uburemere bwa konti yawe.

Gusa n’ubwo abakobwa iyo bahitamo abasore bakundana ubwiza bwo ku mubiri butaza mu bya mbere, niba umukobwa witwa ko ari umukunzi wawe ari mwiza, kandi wowe uzi neza ko atariko umeze, ushatse wakwibaza impamvu yaba agukunda.

5. Akoresha uko yaremwe agamije inyungu ze bwite

N’ubwo igitsina gore muri rusange kiregwa kwitwaza uko bavutse (ubwiza, impuhwe) mu rwego rwo kugera ku cyo bashaka, abakuzi b’amenyo bo ni ba kabuhariwe muri uwo mukino. Ni wa mukobwa uhora yambaye neza, agusekera kuko agukeneye. Ibyo kandi abikora kugirango agaragare kurusha abandi bakobwa bagenzi be, maze yiharire abasore bifite kurusha abandi.

Ibi ntibivuze ko umukobwa wese wambara neza cyangwa ugira urugwiro akura amenyo (byumvikane neza), ahubwo bose bakagombye kumera neza gutyo. Gusa umukuzi w’amenyo we ntabikora kuko ari byiza muri sosiyete, abikora mu nyungu ze za wenyine.

Muri make umukuzi w’amenyo nta rukundo agira, aba yikunda we ubwe, niyo mpamvu akurura yishyira. Umuntu nk’uwo yiyitaho akagaragara neza, ndetse abenshi baba ari n’abakobwa beza b’ibishongore rwose, ku buryo wakumva gukundana nawe byaba ari umugisha umanutse mu ijuru, ukazashiduka agusigiye ubukene.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND