RFL
Kigali

Zari Hassan yihanije abavuga nabi umukunzi we mushya aherutse kwerekana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/02/2021 9:36
0


Zari Hassan umwe mu bagore bubatse izina mu myidagaduro yo muri Africa biturutse ku mubano yagiranye na Diamond Platnumz, kuri ubu uyu mutegarugori aherutse kwerekana umukunzi we mushya gusa ntibyakiriwe neza na benshi aribyo byamuteye kwihaniza abantu batabyishimiye.



Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady afite inkomoko mu gihugu cya Uganda gusa atuye muri Africa y’Epfo aho akorera ibikorwa bye by’ishoramari. Mu myaka yatambutse yamamaye cyane mu itangazamakuru ubwo yari ari mu rukundo n’icyamamare Diamond Platnumz gusa ntirwateye kabiri baratandukana.

Nyuma Zari Hassan yongeye kuba yakundana n'undi musore witwaga King Bae gusa umubano wabo awugira ibanga rikomeye dore ko atapfaga no kwerekena amafoto yabo cyangwa ngo amuvugeho byinshi. Ku buryo butunguranye mu minsi ishije Zari Hassan yerekanye umukunzi we mushya ku mugaragaro ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mafoto yerekanye mu munsi ya St.Valentin yagaragazaga Zari Hassan n'undi musore bishimanye ndetse avuga ko ariwe mukunzi we mushya. Uyu musore w'igikwerere ntabwo Zari yigeze avuga amazina ye keretse kumwerekana gusa. Ibi nibyo byateye abamukurikirana kuvuga amagambo menshi atari meza kuri uyu mukunzi wa Zari.

Zari Hassan uzwiho gukunda kwiyama abamuvuga nabi, mu masaha macye ashize yasubije abantu bamubwiraga ko urukundo arimo ruzarangira arira maze agira ati ”Ese niyo rwarangira ndira amarira ni ayawe cyangwa ayanjye? Ese ntinye gukunda kuko mfite ubwoba ko bizarangira nabi? Abantu mwanga kubona abandi bishimye gusa njyewe n’umukunzi wanjye tumeranye neza ibindi muvuga ntibitureba”.

Yongeye kandi asubiza abamubwiraga ko uwo mukunzi we atamukunda ahubwo ko amukurikiranyeho amafaranga maze Zari agira ati ”Kuki mwumva ko abantu bose banzaho bakurikiranye amafaranga? Wasanga nawe ayandusha kuko ntimumuzi. Murekere aho kumuvuga nabi kuko birambabaza kubona ukuntu muri kumusebya”.

Zari The Boss Lady yasoje abwira abakomeje kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga ko bakwiye kureba ibibareba kuko we ibyo bamuvuga ntacyo bimubwiye. Si ubwa mbere uyu mugore yakwihaniza abamuvuga nabi ku mbuga nkoranyambaga kuko usanga akenshi ari guterana amagambo nabo.

Zari Hassan w’imyaka 40 ufite abana 5 ubu bubaye inshuro ya 3 yakwerekana umukunzi we nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz babyaranye, abantu bakaba biteze kureba aho uyu mubano we mushya uzerekera.

Src:www.dailymonitor.com,www.pulse.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND