RFL
Kigali

Uwahoze ari umukunzi wa nyakwigendera Ak47 banabyaranye impanga agiye kurushinga na Rabadaba

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/02/2021 16:13
0


Nalongo Maggie wahoze ari umukunzi wa nyakwigendera AK47 babyaranye impanga yabonye umwibagiza ibikomere yatewe n'urupfu rw'uyu mugabo akaba n'umuvandimwe wa Jose Chameleone na Weasel. Agiye ku rushingana na Rabadaba wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka "Locomotive", "Bwekiri" n'izindi.



Iyi nkuru yagarutsweho n'ibitangazamakur byinshi muri Uganda. Ikinyamakuru kitwa exposeduganda.com cyanditse ko Nalongo Maggie Kaweesi usigaye utuye mu Bwongereza yiteguye kwerekana mu muryango Rabadaba nk'umukunzi we mushya biteguye kurushinga.


Nalongo ubu ari mu munyenga w'urukundo na Rabadaba

Iki gitangazamakuru cyongeyeho ko uyu muhango uzaba mu muhezo. Hari hashize iminsi humvikana ibihuba ko aba bombi baba bamaze ukwezi mu rukundo ariko nta gihamya.

Nalongo Maggie Kaweesi ni umugore waryubatse cyane ku mbuga nkoranyambaga akaba yaragiye avugwa mu rukundo n'abarimo Nasser Nduhukire, Don Nasser kuri ubu akaba agiye kurushinga n'umuhanzi Rabadaba wakanyujijeho mu ndirmbo zitandukanye nka "Bwekiri", "Mukyaamu" n'izindi nyinshi zakunzwe.


Nalongo yagiye avugwa mu rukundo b'abasoro benshi

Ku rundi ruhande ariko asa n'utakigaragara mu muziki. Indirimbo nshya aheruka ni iyitwa FREAKY GIRL yakoranye na EDDIE PROFIT yashize hanze muri Gicurasi 2019. Yakoranye indirimbo n'abahanzi nyarwanda barimo Jody [Body] na Urban boys [Intego].

REBA HANO INDIRIMBO LOCOMOTIVE LABADABA YARIRIMBYE MO IGAKUNDWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND