RFL
Kigali

Davido ubu ufatwa nk’umuhanzi ukize yatanze ubuhamya ko yigeze kubura ubushobozi n’abamufasha

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/02/2021 11:13
0


Davido ubu kuri konte ye afiteho Miliyoni $16. Ni umuhanzi, umwanditsi akaba azi no gutunganya indirimbo ariko n'ubwo amaze kwigwizaho ubutunzi yigeze gukena, abura n’uwamufasha n'ubwo avuka mu muryango ukize.



Davido afite ubwenegihugu bubiri: Nigeria na Amerika. Yavukiye i Atlanta mu 1992 akurira muri Amerika. Mu 2012 ni bwo yasohoye album ya mbere yitwa 'Omo Bab Olowo'.


Davido ari kumwe na se (Instagram photo)

Uyu muhanzi n'ubwo benshi bamubona akize nyamara we yabwiye ibitangazamakuru byo muri Nigeria ko yigeze kubaho bikanga burundu akabura n’ayo kurya. Pulse.ng yanditse ko ubu Davido ari umuherwe (Billionaire). Ari kuganira n’abamukunda kuri Instagram ye yagize ati: "Hari igihe nigiriye aho nahoze mba kera mu myaka 12 ishize ndi kumwe na Sina na B, mbabwije ukuri byari byanze nta kintu mfite nta madolali nta bufasha usibye inzozi gusa’’. 

Akomeza avuga ko mu myaka 12 ishize yatunze amamiliyoni ndetse akongeraho amamiliyali akaba ashima Imana kandi ntazarekera kwizera Imana. Davido avuka ku muherwe Adedeji Adeleke ku buryo kubara iyo nkuru bitangaza benshi. Davido yize igihe gito muri Alabama ku ishuri ryitwa Oakwood College nyuma akomereza muri Nigeria aho yize umuziki. 

Yamamaye mu 2011 nyuma yo gusohora 'Dami Duro'. Usibye kuba ari umuherwe ubu ni we muhanzi wa mbere muri Nigeria ufite abamukurikira benshi kuri Instagram. Afite ubutunzi akura mu mazu akodeshwa, ibinyabiziga bikodeshwa n’inzu ifasha abahanzi. Yigeze kumvikana mu kiganiro ahishura ko rimwe azinjira muri politiki. Kuri ubu afite abana batatu ku bagore batatu batandukanye.

Davido yasohoye EP mu 2016. Afite mukuru we witwa Adewale Adeleke ufite inzu ifasha abahanzi yitwa HKN Music. Yakoze indirimbo z’abarimo Naeto C, Tiwa Savage na Skales. Akorana n’ibigo bikomeye birimo MTN, Guiness, Sony Music, RCA na Infinix.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND