RFL
Kigali

Hagiye gusohoka filime igaragaramo Kwizera Evariste warushinze na Mukaperezida umurusha imyaka 27

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2021 13:12
0


Kwizera Evariste w’imyaka 22 y’amavuko wakoze ubukwe na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 49 y’amavuko, bugahuruza imbaga n’impaka muri benshi, ni umwe mu bakinnyi b’imena muri filime ‘A Selfish Woman’ igiye gusohoka guhera mu ntangiriro za Werurwe 2021.



Muri Mutarama 2019, ni bwo Kwizera yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukaperezida Clotilde bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore. Nyuma havuzwe inkuru nyinshi zirimo gufungwa ashinjwa gusambanya umwana ku ngufu n’ibindi.

Muri iki gihe ahugiye mu ifatwa ry’amashusho ya filime nshya yitwa ‘A Selfish Woman’ ya kompanyi The Reborn Entertainment Films yatewe inkunga na Amato Fulgenzio.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi barimo Chantal Nyirasafari, Jean De Dieu Musafiri, Cosette Mugabo, Zuzu Umutoni, Radjabu Nzayituriki, Axelle Irakoze, Alphonse Ndagijimana, Mzee Hassan, B. Adeline n’abandi benshi.

Ishimwe Unique Olivier wanditse iyi filime yabwiye INYARWANDA ko iyi filime igamije kwigisha umuryango mugari w’Abanyarwanda kudahisha icyaha.

Ati “Igitekerezo cyo kwandika iyi filime nk'umuntu usanzwe ari umwanditsi wa filime, Novels n’ibindi nashatse uko nakwandika inkuru izagirira akamaro abanyarwanda muri rusange. Ngamije guhwitura umuryango mugari wabo kudahishira no gupfukirana ibyaha by'abifite kandi bishyira rubanda rugufi mu kaga.

Akomeza ati “Kugaragaza ko hari abagera kuri byinshi ariko binyuze mu guhohotera abantu batagira ingano. Ingaruka zo gukora ngo bandebe, kwishushanya muri rubanda ukigira uwo utariwe ngo ushimwe, ugata n’urwo wari wambaye ukabura byose nk'ingata imennye; byose bikubiye muri iyi filime.”

Fillime “A selfish woman” ni inkuru y'umwari witwa Joella wasigiwe inshingano zo kwita ku bavandimwe be (James na Ange) nyuma y’uko ababyeyi babo bari bamaze gukora icyaha cyatumye bahwigwa n’ubutabera bagahitamo gutoroka.

Abo babyeyi bari barahishe Joella ko atari umwana wabo w’amaraso bizwi gusa na Nyirasenge we Zuzu. Joella yasigaranye inshingano zimuhatira kuzuza ibyo yabasezeranyije bagenda akibuza gukora ibyo we akunze bigatuma ababaza abamuzengurutse bose.

Iyi filime iri gukorwa n’abakinnyi bari mu itsinda rya The Reborn Entertainment Group. Izijya itambuka buri Cyumweru kuri shene ya Youtube ya Indongozi Muzika guhera tariki 10 Werurwe 2021.

Shene ya Youtube ya Indongozi Muzika isanzwe iriho ibihangano by’abahanzi babarizwa muri iyi Label yashinzwe na Aime Fulgence ubarizwa mu Butaliyani.

Mugabo Cosette wakinnye muri filime "Agatimba Series"

Ange Colise, umukinnyi w'imena muri filime "Selfish Woman" ari nawe ishingiyeho

Umusaza witwa Kanihuzi Hassan ukina muri filime "Selfish Woman"

Bizimana Theogene [Wambaye ingofero] ufata amashusho y'iyi filime "Selfish Woman" na Ishimwe Unique wanditse iyi filime

Umutoniwase Ange, ufata amashusho y'iyi ndirimbo itangira gusohoka guhera muri Werurwe 2021

Nzayituriki Radjab

Irakoze Axelle

Mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime igaragaramo abari kwigaragaza cyane muri uru ruganda


Kwizera Evariste w'imyaka 22 y'amavuko warushinze na Mukaperezida w'imyaka 49 y'amavuko

Umukinnyi wa filime ugezweho muri iki gihe Adeline uzwi muri filime 'Impanga' ya Bahavu Jeannette

Umukinnyi wa filime Zuzu uzwi mu ruherekane rw'iyitwa Bella Series

Filime "A Selfish Woman" iratangira gusohoka guhera mu ntangiriro za Werurwe 2021







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND