Knowless Butera uherutse gutangaza ko umuryango we uri mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri w'umukobwa, yashyize hanze amashusho agaragaza imfura ye Ishimwe Butera Or.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, saa Kumi n'imwe n'imonota 7 (17:07) ni bwo Butera Knowless yashyize kuri Status ya WhatsApp amashusho agaragaza imfura ye Ishimwe Butera Or. Uyu mukobwa wabonye izuba mu Ugushyingo 2016, kuva yavuka nta na rimwe ababyeyi be barashyira hanze amafoto cyangwa se amashusho amugaragaza mu muso.
Ishimwe Butera Or ari koga muri piscine
N'ubwo ibyo aba babyeyi bakoze ari uburenganzira bw'umwana ntibyabujije abakunzi ba Knowless na Clement kwibaza impamvu birinze kugaragaza isura ye ndetse banagiye babibabaza kenshi bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Kuri iyi nshuro mu mashusho y'uyu mwana Knowless yashyize hanze, nabwo yirinze kugaragaza mu maso he. Aya mashusho agaragaza Ishimwe Butera Or yoga muri piscine yerekeza mu ruhande rw'iburyo. Yayaherekeje amagambo ari mu rurimi rw'icyongereza agira ati "So as long as i live i love you. Will have you and hold you. you look so beautiful in White".
Ugenekereje mu kinyarwanda ni nk'aho yagize ati "Igihe cyose nkiriho ndagukunda nzakugumana kandi kwiteho uragaragara neza mu mweru".
Butere Knowelss aya mashusho yayaherekeje amagambo akomeye
Ishimwe Clement niwe wari uherutse gushyira hanze ifoto y'uyu mukobwa. Muri Nzeri 2020 nawe yashyize hanze ifoto ari kogana n'uyu mukobwa we muri piscine.
Ifoto y'uyu mukobwa Clement yaherutse gushyira hanze
Hashize ibyumweru bibiri Butera Knowless ashyize hanze indirimbo ye nshya yise "PAPA"
TANGA IGITECYEREZO