RFL
Kigali

Nyuma yo kwibaruka ubuheta Knowless yashyize hanze amashusho agaragaza umukobwa we w'imfura

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/02/2021 10:57
8


Knowless Butera uherutse gutangaza ko umuryango we uri mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri w'umukobwa, yashyize hanze amashusho agaragaza imfura ye Ishimwe Butera Or.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, saa Kumi n'imwe n'imonota 7 (17:07) ni bwo Butera Knowless yashyize kuri Status ya WhatsApp amashusho agaragaza imfura ye Ishimwe Butera Or. Uyu mukobwa wabonye izuba mu Ugushyingo 2016, kuva yavuka nta na rimwe ababyeyi be barashyira hanze amafoto cyangwa se amashusho amugaragaza mu muso.


Ishimwe Butera Or ari koga muri piscine

N'ubwo ibyo aba babyeyi bakoze ari uburenganzira bw'umwana ntibyabujije abakunzi ba Knowless na Clement kwibaza impamvu birinze kugaragaza isura ye ndetse banagiye babibabaza kenshi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Kuri iyi nshuro mu mashusho y'uyu mwana Knowless yashyize hanze, nabwo yirinze kugaragaza mu maso he. Aya mashusho agaragaza Ishimwe Butera Or yoga muri piscine yerekeza mu ruhande rw'iburyo. Yayaherekeje amagambo ari mu rurimi rw'icyongereza agira ati "So as long as i live i love you. Will have you and hold you. you look so beautiful in White".

Ugenekereje mu kinyarwanda ni nk'aho yagize ati "Igihe cyose nkiriho ndagukunda nzakugumana kandi kwiteho uragaragara neza mu mweru".


Butere Knowelss aya mashusho yayaherekeje amagambo akomeye

Ishimwe Clement niwe wari uherutse gushyira hanze ifoto y'uyu mukobwa. Muri Nzeri 2020 nawe yashyize hanze ifoto ari kogana n'uyu mukobwa we muri piscine.


Ifoto y'uyu mukobwa Clement yaherutse gushyira hanze

 Hashize ibyumweru bibiri Butera Knowless ashyize hanze indirimbo ye nshya yise "PAPA"

UMVA HANO INDIRIMBO PAPA YA BUTERA KNOWLESS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Onapo Florentine 3 years ago
    Iyonkumi nimuyitwereke neza tuyibone
  • Peter3 years ago
    Ndakwemera cyane Mora nkwifuriza gukimeza gutera imbere mu muziki ukora you are to gether
  • Theoneste NDAHIMANA3 years ago
    Mbanjegushimira Knowless n'umuryangowe, kuko batanga urugerorwiza mumico no mumyitwarire kubanyarwanda muri rusnjye Imana ibahe umugisha muryangomwiza!!! Ndabakunda cyaneee💗💗
  • Nirere3 years ago
    Mujye mureka gutera iseseme
  • Nkundurwanda3 years ago
    Icyo kirori se cy'umwana noneho batangiye kumusohora ko ubundi bari baratsembye, ukagirango hari icyo azaba azaniye abanyarwanda! Mbibarize (Clément & Knowles) iyo mubona umwuzukuru wa President Kagame amafoto ye ashyirwa hanze kuva akivuka,harya ubwo ni uko ababyeyi be bataba bamukunze? Mukomeze mubike muzamwerekana nta ubibasabye!!!
  • Murekate belyse3 years ago
    Ndagukundacyane niyotwahura nkitabima twahuye byashimisha
  • fildaus bint mustafa 3 years ago
    I like these family so much and may God guide all of them
  • mushimiyimana3 years ago
    umuryango wabutera nge ndawukunda cyane kandi singe ngenyine uwukunda naho kuduhisha umwana wabo nuburenganzira bwabo kuko nuwabo nago tubategeka twetugomba kwemera umwanzuro wabo





Inyarwanda BACKGROUND