RFL
Kigali

“Kubyina byampinduriye ubuzima" Twaganiriye na Kellyboo ugaragara mu ndirimbo z'ibyamamare zirimo Igare, Ifarasi, Ubushyuhe na Mpa Formula - VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:24/02/2021 11:32
0


Musengayire Yvette uzwi nka Kellyboo ni umwe mu bakobwa babaye ibyamamare mu 2020 bitewe n'imiterere ye yatumye ibyamamare byinshi mu Rwanda bimushyira mu mashusho y'indirimbo zabo. Yamenyekanye cyane mu 'Ubushyuhe', 'Igare', 'Formula', 'Ifarasi' 'Umukire' n'izindi zitandukanye.



Kellyboo avuga ko kubyina byamugize umukire ndetse kugeza ubu abayeho neza cyane. Naho abamyita indaya cyangwa abita bagenzi be ibirara, avuga ko ari uko badasobanukiwe ibyo bakora kuko kubyina ni ibintu ku isi yose bikorwa ndetse abenshi babikora atari n'umwuga bibereye nko mu rugo cyangwa mu birori. Ku bw'ibyo ntabwo yumva ko kubigira akazi gahoraho byahita bituma umuntu aba ikirara cyangwa indaya nk'uko benshi babibona.


Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu Rwanda kubera kujya mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda ndetse n'uburyo abyinamo. Ni umwe mu bakobwa bakoze amateka mu bijyanye n'imibyinire mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye kandi b'ibyamamare. Avuga ko muri uyu mwaka yagiye mu mashusho y'indirimbo zirenga 200.

Indirimbo uyu mukobwa agaragaramo twavugamo; Ubushyuhe ya Dj Pius, Igare ya Mico The Best, Formula ya Juno Kizigenza, Ifarasi ya Davis D, Fata amano ya Platin P, Ntimunywa ya Safi Madiba, Belle ya Nyakwigendera Dj Miller, Ndakwemera ya Christopher, Suko dancer cover ya The Ben, Tokeni ya Young Grace, Toto mtosso ya Ish Kevin nindi nshya ya Young Grace yise 'Umukire' n'izindi nyinshi cyane.


Kellyboo avuga ko mu 2020 yagiye mu ndirimbo nyarwanda zirenga 200


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kelly Boo yavuze hari izindi nyinshi zitarasohoka agaragaramo. Avuga ko ubu iyo atekereje ku ndirimbo yagiyemo asanga zirenga 200 kuko harimo n'izo atibuka. Avuga ko kugaragara mu ndirimbo bimuha amafaranga menshi kandi byanamuhinduriye ubuzima ku buryo bugaragara, icyakora ntiyatangaje umubare w'amafaranga yishyurwa kugira ngo agaragare mu ndirimbo, gusa yahamije ko ari we mukobwa wishyurwa amafaranga menshi kurusha abandi bose.

Kellyboo ati "Kuba naragiye mu ma video menshi ni uko nakoraga ibyo bashaka rero nanjye nabacaga ahwanye n'ibyo nakoraga kandi n'ubwo yaba ari menshi ntacyo biba bibabwiye kuko nanjye nkora ibyo bashaka neza akaba ari nayo mpamvu navaga muri imwe njya mu yindi n'ubwo ntatangaza amafaranga ariko ni njye mukobwa wahawe amafaranga menshi yo kujya muri video muri uyu mwaka".


Uretse no kujya mu ndirimbo z'abahanzi, Kellyboo yagiye yifashishwa n'ibigo bikomeye mu Rwanda mu birori byamamaza, amenyekana kandi mu kubyina cyane ko yajyaga abyina indirimbo akazishyira kuri instagram ye-kimwe mu bintu byatumye abahanzi bakunda uko agaragaza bakajya bamukoresha.

Mbere y'uko atangira ibi byose abantu bari bamumenyereyeho ubuhanga mu kubyina mu ma Club ariko ubu yamaze kuba icyamamare mu kubyina mu ndirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda biganjemo ab'ibyamamare dore ko no mu gihe gishize yuriye indege akerekeza hanze mu ifatwa ry'amashusho y'indi ndirimbo atatubwiyeho byinshi.


Kellyboo avuga ko amaze gusarura agatubutse mu kugaragara mu ndirimbo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND