RFL
Kigali

Paul Okoye wahoze mu itsinda rya P Square arashinjwa guhohotera umugore we Anita Okoye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/02/2021 8:10
0


Paul Okoye umwe mu bari bagize itsinda rya P Square yari ahuriyemo n’impanga ye Peter Okoye bakomoka muri Nigeria, kugeza ubu aba basore batandukanye Paul Okoye asigaye akoresha izina rya Rudeboy ari gushinjwa n’umugore we kuba amuhohotera akanamufata nabi.



Paul Okoye umaze kubaka izina ku giti cye nyuma yaho yaviriye muri P Square birasa nk'aho ibijyanye n’urugo rwe bitameze neza nk'uko umugore we Anita Okoye yabitangaje ko uyu muhanzi kabuhariwe amaze igihe amuhohotera.

Anita Okoye akaba yatangaje aya makuru abicishije ku kinyamakuru gikorera ku mbuga nkoranyambaga cy’umunyamakuru uzwi cyane muri Nigeria witwa Cutie Julls. Mu kiganiro aba bombi bagiranye Anita Okoye yagarutse ku kababaro aterwa n’umugabo we Paul Okoye.

Nk'uko Anita Okoye yabivuze, yavuze ko umubano we na Rudeboy utameze neza ndetse ko yashakaga kumusiga burundu bitewe n'uko nta byishimo bikiri mu rugo rwabo ahubwo harangwa n’intonganya zavuyemo gukubitwa n’umugabo we.

Anita yagize ati “Hashize igihe nihanganira Paul nkanamugirira ibanga by’ibintu bibi ankorera, nashatse kuba namusiga, gusa mbona abana bacu babibabariramo nkanakeka ko azikosora ariko byaranze. Paul ntakiri wa wundi twashakanye yarahindutse ku buryo rimwe na rimwe iyo ntangiye ku mubwira ibitagenda neza ankubita”.

Umugore wa Paul Okoye cyangwa Rudeboy Anita Okoye akaba yavuze ko yabanje kujya kuregera umugabo we kuri mukuru we Jude Okoye wahoze ari nawe warebereraga itsinda rya P Square kuko Jude ariwe muntu uzi imico ya Paul ndetse akaba ariwe wabasha kumusubiza ku murongo mwiza yahozeho. Nyamara nk'uko Anita abivuga, avuga ko Jude yagerageje guhana murumuna we Paul gusa ntibigire icyo bifata.

Anita Okoye yatanze urugero rw’igihe yafatiye icyemezo cyo gusiga Paul Okoye gusa bikanga, yabwiye umunyamakuru Cutie Jull ati “Uribuka mu mpeza z’umwaka ushize ubwo njyewe n’abana twajyaga muri London mu butembere? Wabonye amafoto menshi yacu turiyo gusa n'ubwo nagiye mvuga ko ngiye mu gutembera mu mutima wanjye narinziko ntazagaruka ngo nkomeze kubana na Rudeboy.’’


Paul Okoye umwe mu bateje imbere umuziki wa Africa ni ubwa mbere umugore we yatangaza ibi mu gihe kingana n’imyaka 7 bamaranye ndetse bakaba bamaze kubyarana abana 3. Anita Isama Okoye avuga ko amaze igihe ahohoterwa na Paul Okoye ndetse akaba yifuza ko batandukana.


Aya makuru akimara kugera hanze yakomeje gutambutswa hirya no hino muri Nigeria byumwihariko ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bakomeje kwibaza ku mico ya Rudeboy naho abandi bibaza niba koko uyu muhanzi bakunda yakora ibyo bintu. Gusa ku ruhande rwa Paul Okoye nta kintu arabivugaho.

Src:www.netnaija.com,www.gistmania.com,www.notjustok.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND