RFL
Kigali

Sarah Michelotti wahoze ari Umugore wa Harmonize aricuza icyatumye akundana n’uyu muhanzi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/02/2021 7:51
0


Umutaliyanikazi Sarah Michelotti wahoze ari mu rukundo n’umuhanzi ukunzwe cyane Harmonize aricuza icyatumye bakundana nyuma y’amezi agera kuri abiri batandukanye ku mugaragaro.



Sarah Michelotti umunyamideli wari waratwaye umutima wa Rajabu Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize ndetse uyu muhanzi nawe yari yarihebeye uyu mutaliyanikazi. Gusa nk'uko babivuga ngo hazima uwatse urukundo rwabo rwagurumanaga rwarangiriye mu myotsi n’amarira kuri Sarah Michelotti.

N'ubwo Sarah Michelotti yasaga nk'aho atagishaka kuvuga cyane kuri Harmonize batandukanye mu mezi 2 ashize kuri ubu yashyize agira icyo abivugaho ndetse anatangaza ko yicuza kuba yarakundanye n’uyu muhanzi w’igikomerezwa muri Afrika y’iburasirazuba.

Akoresheje urukuta rwe rwa Instagram Stories Sarah Michelotti mu magambo menshi yuzuye agahinda yagize ati “Biragoye kuri njye ko nakwicuza ikintu nakoze cyangwa ubuzima nanyuzemo gusa bwa mbere mu buzima ndicuza kuba narakunze Harmonize nkamuha umutima wanjye wose, nkamuha icyizere n’igihe cyanjye kuko ntiyigeze amenya agaciro kabyo”.


Yakomeje agira ati “Ntiyigeze amenya uko yafata umugore nkanjye kuko twashyingiwe mukunda ariko ntiyabihaye agaciro, ntiyarazi kunyubaha nk’umuntu mwanyuranye muri byinshi ndetse nta n'ubwo yankundaga njyewe wamuhoraga hafi buri gihe. Iyaba Harmonize mukunda muhora mwumva kuri radio mwari muzi uko ateye bya nyabyo nibwo mwakumva ububabare ndimo”.

Yasoje agaruka ku kuba yaramwizeye nyamara Harmonize akamuhemukira “Icyo nicuza kurusha ibindi nuko ntarakundana nawe bari barakubwiye ingeso zawe mbi gusa sinabiha agaciro kuko nagukundaga kandi nawe waranyizezaga ko wahindutse”. Ibi akimara kubyandika abantu bamwe mu bamukurikirana batangiye kumwifuriza gukomera ndetse banamubwira ko azabona undi mugabo umukwiye.

Urukundo rwa Sarah Michelotti na Harmonize rwamaze imyaka 4 dore ko bari barakoze n’ubukwe mu buryo bw’ibanga.Ibyari ibyishimo hagati yaba byabaye amarira ubwo Harmonize yamucaga inyuma ndetse akaza no kubyarana n'undi mugore. Ibi ni byo byateye Sarah guhita abenga iki cyamamare.

Sarah Michelotti atangaje ukwicuza afite nyuma y’igihe gito Harmonize atangiye gukundana n’ikizungerezi gikina filimi muri Tanzania cyitwa Kajala Masanja.ku ruhande rw’umuhanzi Harmonize asa nkaho yamaze kwiyibagiza ibya Sarah naho we aracyari kwicuza urukundo rwabo.

Src:www.dailyafrica.com,www.starndardmedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND