RFL
Kigali

Umukecuru w’imyaka 91 yashakanye n’umusaza w'imyaka 73 bari bamaze imyaka 10 bakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/02/2021 19:14
0


Umukecuru w’imyaka 91 witwa Evelina Meadder Wilson yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ubukwe bwe n’umusaza w’imyaka 73 witwa Calgent Wilson bose bakomoka muri Jamaica.



Ibinyamakuru mpuzamahanga birimo The Mirror byanditse ko urukundo rwa Evelina na Calgent rwatangiye muri 2009 ubwo uyu mukecuru yarwaraga cyane uyu musaza usanzwe ari umuhinzi ashora amafaranga menshi kugira ngo amuvuze.

Mu myaka 10 bamaze bakundana, uyu musaza w’imyaka 73 yavuze ko yakundaga kumubaza niba bashyingiranwa ariko ngo yabikoraga bose bahaze agasembuye. Uyu mukecuru yagize ati “Yakundaga kuvuga ku byo kurushinga igihe cyose yabaga yanyoye yasinze bigatuma nibaza ubwoko bw’ubwo busabe.”



Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuwa 22 Mutarama uyu mwaka, ubwo Madamu Evelina Meadder Wilson usanzwe ufite abana 4 bakuru yizihizaga isabukuru y’imyaka 91. Bwabereye mu gace k’iwabo ahitwa St Thomas muri Jamaica.


Uyu mukecuru yavuze ko yangaga kwemera gushyingiranwa n’uyu musaza kubera ko ngo atamubwiraga ko amukunda atasinze ariko ngo abagize umuryango we bamusabye ko yemera ko bashyingiranwa kugira ngo uyu musaza yishime. Uyu mukecuru ni we wahisemo ko ubu bukwe bwe buba ku munsi we w’amavuko, umukobwa we aramutegura arangije amushakira n’agatimba ndetse n’ibirungo aramutera.

Basezeraniye mu mujyi witwa St Thomas






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND