RFL
Kigali

"Nonese abantu bakuru bo ntibakwiye urukundo? Bubahwe!" Young Grace yasobanuye byinshi ku ndirimbo 'Umukire' yanditswe na Niyo Bosco

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/02/2021 13:34
0


Umuraperi Young Grace uherutse gutangaza ko yamaze kubona umukunzi mushya, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise "Umukire" yanditswe na Niyo Bosco bamwe bagakeka ko ifite aho ihuriye n'ibihe arimo by'urukundo, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com.



Nk'uko abenshi babigarutseho twatangiye tumubaza niba koko iyi ndirimbo ye nshya ishingiye ku nkuru mpamo y'ibyamubayeho cyangwa se y'ibihe arimo by'urukundo. Yagize ati "Ntabwo ari inkuru mpamo navuga ngo yabaye aho nzi, ariko bibaho. Hari abamukubuza ari inshuti zawe cyangwa bakamukubuza ari ishyari n'ibindi bintu utasobanura".

Muri iyi ndirimbo inshuti ze ziba zimubwira ko yaraburije kuko akundana n'umuntu mukuru zikamubaza niba yaragumiwe, n'ibindi. Aha yagerageje gutandukanya urukundo rw'umuntu ukuze n'umuto, arabanza avuga ko n'abantu bakuru bakwiye gukundwa ati "Nonese abantu bakuru bo ntibakwiye urukundo rata? Bubahwe hahaha. Nonese tuzakunde abo tungana gusa abantu bakuru tubime urukundo?".


Young Grace aherutse gutangaza ko ari mu rukundo rushya 

Yakomeja avuga ko kuri we mu rukundo imyaka ari umubare. Yagize ati "Ushobora kuba mukuru agakunda bigakomera cyangwa ukaba muto nabwo ugakunda bigakomera gusa umuntu mukuru aba ari mukuru burya ntibazakubeshye noneho iyo afite akantu biraryoha hahaha".

Mu minsi ishize mbere y'uko iyi ndirimbo nshya ayishyira hanze yanditse kuri status ye ya WhatsApp amagambo agaragaza ko uwo akunda ari umukire kandi anafite hotel. Ibi biri mu byatumye havugwa amagambo menshi nyuma y'uko iyi ndirimbo igiye hanze bamwe bakavuga ko ishobora kuba irimo ukuri kw'ibihe arimo by'urukundo kuko hari aho yumvikana avuga ko umukunzi we ari umukire kandi afite na hotel.

Uyu muraperikazi ntabwo yaherukaga gukora indirimbo umuntu yavuga ko iri mu njyana ya R&B, icyakora yavuze ko yabisabwe n'abakunzi be bari bakumbuye indirimbo ikoze mu buryo nk'ubwa "Ataha he" yigeze gukora igakundwa.

Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Umukire" yanditswe na Niyo Bosco ubwo bahuriraga ahantu mu mahugurwa mu Ukuboza, aho hantu akaba atifuje guhatangaza. Yakorewe muri Hi5 na Santana mu buryo bw'amajwi, hanyuma amashusho yayo atunganwa na musaza we King Philosophe.

REBA HANO INDIRIMBO 'UMUKIRE' YA YOUNG GRACE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND