Abakobwa 37 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 binjiye mu cyiciro cyishiraniro cy’amatora yo kuri murandasi (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).
Ab’inkwakuzi batangiye gukoresha ‘affiche’ iriho ifoto na Nimero yo kumutoreraho muri Miss Rwanda 2021. Ndetse hari n’abakobwa batangiye gusaba ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga kwibuka kubashyigikira.
Ejo, abakobwa bahataniye ikamba bafashwe amafoto yihariye azakoreshwa muri iki gihe cy’itora. Aya matora atangiye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 azasozwa tariki 06 Werurwe 2021 ku munsi wa Pre-Selection ari nabwo hazatangazwa abakobwa 20 bajya mu mwiherero (Boot Camp).
Abakobwa 37 batsindiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bose bamaze guhabwa nimero bazatorerwaho, hagendewe ku nyuguti ibanza ku mazina yabo.
KANDA HANO UTANGIRE GUHA AMAHIRWE UMUKOBWA MURI MISS RWANDA 2021
Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).
Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.
Biteganyijwe ko gutora bizafungwa tariki 6 Werurwe 2021 ku munsi wa Pre-Selection ubwo hazatangazwa 20 ba mbere bazahita bajyanwa mu mwiherero.
Dore Nimero abakobwa bazatorerwaho:
1.Akaliza Amanda
2.Akeza Grace
3.Akaliza Hope
4.Dorinema Queen
5.Gaju Evelyne ahagarariye
6.Ingabire Esther
7.Ingabire Grace
8.Ingabire Honorine
9.Isaro Rolitha Benitha
10.Ishimwe Sonia
11.Kabagema Laila
12.Kabera Chryssie
13.Kayirebwa Marie Paul
14.Kayitare Isheja Morella
15.Mbanda Godwin Esther
16.Mugabe Sheilla
17.Mugabekazi Assouma
18.Musana Teta Hense
19.Musango Nathalie
20.Mutesi Doreen
21.Muziranenge Divine
22.Teta Cynthia
23.Teta Raissa Keza
24.Ufitinema Berline
25. Umunyana Divine
26. Umunyurwa Melisaa
27.Umutesi Lea
28.Umutoni Witness
29.Umutoniwase Sandrine
30. Umwaliwase Claudette
31. Umwali Dinah
32. Uwankusi Nkusi Linda
33.Uwase Aline
34.Uwase Kagame Sonia
35.Uwase Phionah
36.Uwera Aline
37. Uwimana Clementine
Amazina na Nimero abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2021 batorerwaho
Abakobwa 37 batangiye gutorerwa kuri murandasi (Online) no ku butumwa bugufi (SMS)
TANGA IGITECYEREZO