RFL
Kigali

Album y'urwenya! “Nitwe tubikoze bwa mbere ku Isi” Abagize 'Bigomba Guhinduka' barasaba gushyirwa mu gitabo cy'amateka-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/02/2021 12:23
1


Itsinda ry'abanyarwenya 2 bazwi nka 'Bigomba guhinduka' rigizwe na Iryamukuru Etienne (5k Etienne) na Mazimpaka Japhet (Japhet) ni bamwe mu banyarwenya bakomeye cyane hano mu Rwanda bazwiho gusetsa mu buryo bugezweho. Kuri iyi nshuro bavuze ko bagiye gukora Album ya Comedy ndetse bahamya ko ari bo ba mbere babikoze.



Etienne 5k na Japhet bamenyekanye cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho bakora urwenya rwiganjemo ijambo 'Bigomba guhinduka' ari naryo ryabamamaje, benshi bababona bakavuga bati 'Dore ba basore ba 'Bigomba guhinduka'. Ni urwenya bakora bagaragaraza ibintu bitagenda neza bikwiriye guhinduka. Babivuga mu buryo busekeje ariko ubutumwa buba bwatambutse.

Mu kiganiro cyuzuyemo urwenya Etienne 5k na Japhet bagiranye na InyaRwanda Tv bavuze ko ari bo ba mbere ku isi hose bagiye gukora umuzingo w’urwenya ndetse banasaba abafite mu nshingano ibijyanye n’umutungo mu by’ubwenge ko babashyira mu gitabo cy'amateka kuko ni bo babikoze bwa mbere ku Isi.


                        Etienne na Japhet bagize 'Bigomba guhinduka' 

Aba basore ubwamamare bwabo bwatangiye mu gihe bari bakiri mu itsinda rikuriwe n’umunyarwenya Kibonge Clapton, aho hacicikanaga videwo nyinshi aba basore bitotomba ariko mu buryo busekeje ko ibintu runaka bigomba guhinduka. 

Nyuma inkuru yaje kuba kimomo ndetse buri munyarwanda wese yabona ikintu kitagenda neza akavuga ko 'bigomba guhinduka'. Gusa nyuma yo kuva muri Daymakers n'ubwo aba basore bakomeje gukora ntabwo twavuga ko umurindi bari bafite utabaye nk'ukomwa mu nkokora n'ubwo bo bavuga ko bakomeje gukora.

Aba basore mu kiganiro cy'urwenya rwinshi cyane bagiranye na InyaRwanda Tv bakomoje ku bintu byinshi harimo gutandukana na Daymakers yari ibafite mu biganza, nyuma bikaza no kuvugwa ko 'bahise bazima'.

Muri iki kiganiro birinze kubigarukaho baseka cyane babaza umunyamakuru bati “Wowe ubona twarazimye?”. Mu bindi bakomojeho hari ikindi kiganiro batangije mu buryo bw'urwenya ariko bakoresheje abahanzi ku byagiye bibavugwaho. Urugero ni nk'aho bagarukaga ku nkuru yabaye kimomo y'umuhanzi Davis D n'uwari umukunzi we Aisha.

Aba banyarwenya kandi bagarutse kuri Album ya 'Video' icumi bashyize hanze ku munsi w'abakundana ari naho banasabye abashinzwe umutungo mu by'ubwenge kubashyira mu gitabo cy'amateka bitewe n'uko bagenzuye ibyo bakoze bagasanga bitari byakorwa n'undi muntu n'umwe ku Isi.


5K Etienne umwe mu bagize itsinda rya Bigomba Guhinduka


Japhet umwe mu bagize itsinda rya Bigomba Guhinduka

Kanda hano urebe ikiganiro 5k Etienne na Japhet bagiranye na InyaRwanda TV


Host: Josue Umukundwa-InyaRwanda.com

Video edited by Aime Filmz








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhire3 years ago
    Icyakora byo mu isi y'u Rwanda ubanza ari bo bambere babikoze cg se wenda bakaba bari kuvuga mu isi y'Ikinyafranglais! Aho ho ntawundi ndumva yabikoze!





Inyarwanda BACKGROUND