RFL
Kigali

Dr Gapata wakoranye na Lick Lick mu 2008 afite imigabo n'imigambi nyuma yo kubura mu muziki

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/02/2021 11:53
0


Dr Gapata mu 2014 yakoranye na Pfla indirimbo yise 'Imbaraga', yakomwe mu nkokora n'amasomo. Ubu ari kumenyekanisha indirimbo yitwa ''Ayo mariria'' aho asigaje gukora amashusho yayo. Hari hishije imyaka irenga itanu atagaragara ubu avuga ko afite gahunda yo gukora umuziki ntiyongere kubura.



Dr Gapata avuga ko yatangiye umuziki mu 2008 ubwo yakorerwaga indirimbo ya mbere na Lick Lick ari Hip Hop nyuma yaje kujya muri R&B. 


Dr Gapata avuga ko yagarutse mu muziki nyuma yo kuburaho igihe kitari gito

Aganira na Inyarwanda yavuze ko yakorewe indirimbo ya R&B ari Junior Multsystem ariko yanakoranye na P Fla indirimbo yitwa Imbaraga. Ati:'''Kubera amashuri yakomeje kumfata mu 2021 yagarutse mu muziki akora ''Mporeza umwana''. 


Dr Gapata yakoranye na Lick Lick mu 2008 aza gutwarwa n'amasomo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO KU INYARWANDA MUSIC 

Ubu rero avuga ko yakoranye ayo Marira na Jay C n'ubwo Jay C ari mu ntara igihe cyose azazira bazahita bafata amashusho yayo. Akomeza abwira abamukunda ko afite imishinga myinshi muri studio aho anafitanye indirimbo na Green P ndetse na Pacson.

Umva indirimbo ya Dr Gapata afatanyije na Jay C ambassador 

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND