RFL
Kigali

Impano itangaje y’umwana ufite ubumuga waririmbye mu ndirimbo ya Christ Hat na Mentor yavuye ku myizerere y’amadini-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/02/2021 9:23
0


Umuhanzi Mentor washinze Studio ya Kigali Records yamaze gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Dukundane’ yaririmbyemo umuhanzi Chirs Hat n’umwana w’umukobwa witwa Vitus w’imyaka 10 y’amavuko ufite impano idasanzwe yashimwe n’abatari bacye.



Iyi ndirimbo ‘Dukundane’ yasohotse ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021. Ni imwe mu mishinga y’indirimbo yari imaze igihe ibitse muri studio ya Kigali Records ikoreramo abarimo umuhanzi Rugamba Yverry n’abandi.

Yarangijwe mu mpera z’Ukuboza 2020, itangira gufata amashusho kuva ubwo. Agaragaramo abantu biteye ibishura mu kwisanisha n’imyambariro yifashishwa na bamwe mu banyamadini mu bihe bitandukanye, kandi mu bikorwa bitandukanye bahuriramo.

Ikangurira abantu gushyira imbere urukundo kuruta ibindi. Mentor wayihimbwe yabwiye INYARWANDA ko yayanditse nyuma yo kwitegereza no kumenya imyemerere y’abaturage bo mu Bushinwa, aho yabaye igihe kinini mu bucuruzi.

Uyu muhanzi yavuze ko n’ubwo Ubushinwa butuwe n’umubare munini w’abaturage, ariko buri gice cy’ubuzima usanga bahurira ku gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Avuga ko amadini akwiye kwigisha urukundo, kurusha inyigisho zitandukanye abantu n’izituma abantu batibonamo abandi.

Avuga ko nko mu basenga Budha bafite imyemerere y’uko buri wese akwiye gukunda mugenzi we. Ati “Aha ntangaje kuruta ahandi ni abasenga Budha. Bafite ikuntu cy’umwihariko, ntekereza ko ari nabo bantu ku Isi bafite idini ry’umwihariko. Ryo kugira ijambo rigira riti ‘Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda…Burya umuntu usenga ibintu by’ibigirwamana kugira ngo aguhemukire biragoye. Kuko iriya n’iyo ntego yabo [Gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda.

Mentor avuga ko akimara kwandika iyi ndirimbo yatekereje kwifashisha umuhanzi Chris Hat uri mu maboko ya Alex Muyoboke. Kugira ngo amufashe kuririmba inyikirizo.

Muri icyo gihe yarimo ategura iyi ndirimbo, ni nabwo yagiye gusura ibigo bicumbiye abana bafite ubumuga, ajya i Gatagara ari naho yahuriye n’uyu mwana witwa Vitus uririmba mu ndirimbo ‘Dukundane’.

Mentor yavuze ko umunsi wa mbere ahura na Vitus yahise amubonaho impano yo kuririmba. Ndetse ko yamuririmbiye agakunda ijwi rye. Uyu muhanzi ati “Igihari ni uko umwana akeneye kwitabwaho mbere ya byose. Ariko bitewe n’impano afite ntabwo nk’Abanyarwanda twakemera ko izima. Ikiriho ni uko mu buryo bw’indirimbo tuzakomeza kumufasha.”

Akomeza ati “Birashoboka ko yakira. Kuko nigeze kumubaza ikintu yumva ashaka mu buzima bwe ambwira ko ashaka kubona amaso ku maso Nyina. Kandi no mu ndirimbo wumvise ko yabikomojeho aho aririmba avuga ati ‘uwampa umunota umwe nkabona Mama wambyaye.”

Uyu muhanzi agiye gukomeza gufasha uyu mwana kwagura impano ye, ariko nako yitabaza abantu batandukanye kugira ngo akomeze amwiteho, byaba na ngombwa agafashwa kumuvuza.

Uyu mwana w’imyaka 10 yakuriye mu buzima butari bwiza. Ni nyuma y’uko Se ataye Nyina akimara kubona ko babyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona.

Abantu batandukanye bamaze kureba iyi ndirimbo bashimye impano y’uyu mwana bavuga ko akwiye gushyigikirwa. Bashimye kandi Mentor wavumbuye impano y’uyu mwana

Uwitwa Bahati Ally Gakinjiro ati “Dukundane disi kuko ntuba uzi uzagutabara mugihe ugeze mukaga. Iyi ndirimbo iranyubatse.” Naho Tuyishimire ati “Ariko Mana mento hat Imana ibahe umugisha ku bw’uyu mwana mwafashije ndabakunda cyane.”

Hategekimana Hamad ati “Ni indirimbo nziza. Mwakoze cyane Kigali Record. Wakoze nawe Chris Hat, Imana ikomeza ikwagure.”


Umuhanzi Mentor yasohoye amashusho y'indirimbo 'Dukundane' yahurijemo Chris Hat na Vitus ufite ubumuga bwo kutabona

Umuhanzi Mentor yavuze ko agiye gukomeza gufasha mu iyaguka ry'impano ya Vitus wavukanye ubumuga bwo kutabona

Indirimbo "Dukundane" yari imaze igihe itunganyirizwa muri studio ya Kigali Records; amashusho yatunganyijwe na Gene, Jack Bobo na Ivanova

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "DUKUNDANE" YA VITUS, MENTO NA CHRIS HAT

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND