RFL
Kigali

Djihad ushijwa ubutinganyi no kwigisha uburaya abinyujije kuri YouTube yabihakanye ahita atubwira n'impamvu akora ibyo benshi banga-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:22/02/2021 20:23
0


Djihad umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na Instagram nyuma y'uko ashyize hanze amafoto ya Fofo Dancer yambaye ubusa twashatse kumuvugisha ngo tumenye uko byari byifashe maze atubwira ko uzwi nka Fofo Dancer yari afite umukiriya ari kubyinira ari naho havuye iyo foto ndetse akaba ariyo 'show' yanyuze kuri Instagram Live.



Kwibasira abahanzi ndetse n'ibyamamare muri rusange, kuvuga ku biri kuvugwa hirya no hino, kwigisha imyororokere, gushakira abantu abakunzi bitewe n'abo bashaka yaba abagabo cyangwa abagore, kwigisha imibanire myiza yaba ku bantu batarashaka ndetse n'abashakanye ni byo bintu by'ingenzi Djihad yibandaho mu biganiro bye akorera kuri shene ye ya YouTube.


Djihad usanzwe anashinjwa kurarura abana binyuze ku rubuga rwe anyuzaho ibiganiro byinshi yise 'Let the talk show' bishatse kuvuga ngo bareke bavuge, bamwe mu bamukurikirana bavuga ko atakabaye akora ibiganiro nka biriya byiganjemo uburaya n'ubusambanyi cyane ko atajya azimiza.

Nk'uko bigaragazwa na bamwe mu babyeyi bamukurikira bavuga ko abareba youtube hafi ya bose ari urubyiruko ndetse n'abana bato bityo bitagakwiye rero gushyiraho ibiganiro nk'ibyo Djihad atambutsaho. Ubusabe bw'aba bantu bwagiiye bugaragara mu bitekerezo (Comments) ku biganiro yagiye akorera kuri iyi shene ye ya Youtube.


Fofo Dancer yagaragaye mu mafoto ari kumwe na Djihad ndetse bakunda no gukorana 'Live' kuri Instagram nk'uko yabivuze


Djihad avuga ko Kellyboo yabakaye ariwe mukobwa ufatwa ku ngufu aho gufata utwana duto.

Djihad mu kubasubiza yagize ati: "Umva neza uko ntangira ikiganiro cyanjye, navuze ko nta mwana uri munsi y'imyaka 18 wemerewe kunkurikirana uretse no kuri youtube byanditse no kuri instagram account yanjye, rero niba hari abankurikira batarengeje imyaka 18 ubwo ni amahitamo yabo mujye mubabuza cyangwa mubake ama telephone. Ikindi ku bantu bankurikira bari hejuru y'imyaka 18 ntawe nshyiramo ikiziriko nta n'uwo nandikira ngo andebe. Ikindi niba abana banyu bafite uburaya muri bo bakaba bashaka kwirebera ibijyanye n'ibyo bakora n'imyaka bafite ikaba ibibemerera murabashakaho iki?

"Mwabaretse, urakeka ko umwana yaba yaravutse akaba indaya cyangwa ikirara gutyo ntaho abikura? Urakeka ko usiga umugabo mu rugo cyangwa umugore ukajya kumuca inyuma nta ngaruka bizagira?. Ahubwo muhame hamwe mwumve igihe mwahereye ibyo mwakoze mureke abo mwabyaye babasimbure niba mwarakoraga ibyiza ari nabyo mwabatoje ni byo bazakora ariko niba uzi ko uri umubyeyi w'indaya cyangwa w'ikirara ni uko nyine n'umwana wawe azaza ameze kuko ibyara uko ibyagiye".


Yakomeje avuga ko n'ubu agisaba abanyarwanda bose muri rusange ko umuntu utarengeje imyaka y'ubukure 18 atemerewe gukurikira ibiganiro bye yaba kuri WhatsApp status, yaba kuri Instagram, yaba kuri Youtube ndetse n'ahandi. Ibi akaba yabikoze nyuma yo kumva no kubona ko hari ababyeyi bababajwe n'ibyo atambutsa mu biganiro bye.

KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO BYA DJIHAD ANYUZA KURI SHENE YE!









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND