RFL
Kigali

Ubwanwa bwanjye bumeze nka wa mugezi wa Israel: Rusine Patrick yemeza ko Google yamubeshya ku bijyanye n’amafaranga ya YouTube-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:22/02/2021 14:46
0


Umunyarwenya uzwi cyane nka Dr Rusine ubu yamaze gushinga shene ye ya Youtube avuga ko agiye gutangira gukora ibintu byiza yahoze arota kuzakora cyane ko nk'uko abivuga ubu yumva ari bwo yiteguye gukora byinshi kurusha ibyo yakoraga mbere.



Rusine Patrick wamenyekanye cyane nka Dr Rusine mu ma video yagiye akora kugeza ubu ari kwikorera ibyo avuga ko bimuha amahoro kurusha igihe yakoreraga abandi dore ko byari bitakimuha n'umwanya wo kwiga kandi n'uwo yabonye wose akaba agomba gutegura amashusho y'umuyobozi we mu kazi 'Boss we'.

Yagize ati: "Ubu ndikorera nshobora no gukora utu video tubiri mu cyumweru cyangwa nkanatureka bitewe na gahunda mfite y'amasomo. Ariko nkikorera Boss byasabaga ko niba ari video 3 cyangwa 4 mu cyumweru ziboneka, kwiga ugasanga sinkibona umwanya wabyo,mva mu bya video imwe njya mu by'iyindi mbese no kuruhuka bikaba ikibazo ariko ubu nshobora no kumara ukwezi ntakora nagaruka nkakora nta kibazo".

Twashatse kumenya niba abonamo itandukaniro mu gukorera abandi no kwikorera atubwira ko n'ubwo gukorera abandi nta mwanya byamuhaga ariko no kwikorera ntabwo byoroshye kuko n'amafaranga ntabwo ahita atangira kuza mu gihe kwa 'Boss' uba waramenyereye ko iyo ukoze ubona n'amafaranga ariko uko biri ubu ni byo byiza kuri njye".

Ubwo twabonaga ifoto ye ari kumwe n'umukobwa wamenyekanye cyane muri filime yitwa 'Umuturanyi' twashatse kumenya niba yaba agiye kujya kuyikinamo maze atubwira ko kugeza ubu kimwe mu byamuzanye i Kigali nabyo birimo ndetse ko episode izasohoka agomba kuzaba ayirimo aho azakina nk'umuzamu. N'ubwo ishuri ari kimwe mu bintu bisa nk'aho bikizitiye uyu munyarwenya ariko nanone ntibimubuza kwizeza abanyarwanda ko ubu agiye kujya abakorera ibintu byiza kurusha mbere.

Dr Rusine ubwo yavugaga ku bwanwa bwe, yagize ati "Nigirira ibibazo byanjye by'ubwanwa kuko ubwanwa bwanjye bumeze nka wa mugezi wa Israel, wa wundi Mose yakubisemo inkoni umugezi umwe ujya aha n'undi ujya aha. Kuko nanjye buri mu mpande zitandukanye hagati harimo ya nzira abanya Israel baciyemo. Ndashaka ko Farawo ari we uzanyuramo kugira ngo habone uko hiteranya nk'uko abanya Israel banyuzeho bakarangira Farawo we anyuzemo amazi ahita amwibirunduriraho".

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA RUSINE PATRICK










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND