RFL
Kigali

Liliane izina ry’umukobwa uzi kureshya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/02/2021 13:00
2


Menya ubusobanuro bw'izina Liliane rihabwa abakobwa unamenye ibiranga abitwa iri zina.



Liliane ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kilatini (Latin) rikaba risobanura ''ururabo rwo mu bwoko bwa Lys''. Iyo uryise umwana wawe, uba ugaragaje ko afite ubwiza kandi ko ari ntamakemwa.

Bamwe bandika Lilian, Lilianne, Lilliane n’ukundi gutandukanye.

Bimwe mu biranga ba Liliane

Liliane ni umuntu uba ushabutse, ukunda kugaragaza itandukaniro kandi uzi gukora ibikorwa byihariye bikareshya abamureba. Ni umuntu ukundwa n’abagabo cyangwa abagore bitewe n’ukuntu yimereye mu kwiyegereza buri wese.

Ibintu byose akoze, Liliane ashyiramo imbaraga kugira ngo abantu baze kumwitaho. Azi gufata ibyemezo, kandi ibyo yiyemeje gukora ntawe ubimuhatiye abigeraho.

-Liliane ashobora kuba umunyamahane igihe hari ibitagenda ariko ubundi mu busanzwe usanga aganira nta kibazo afite.

-Akunze kwiga ibintu bijyanye n’uburyo ateye nko kumurika imideli, ubugeni, ibijyanye no gutunganya abantu mu bijyanye n’ubwiza n’ibindi.

-Iyo akiri umwana Liliane akunze kuba ari wa mwana wiyenza, udashyirwa hasi kandi udakunda kwishimira abandi bana.

-Ababyeyi baba bagomba kumufasha bakamwigisha gusaranganya n’abandi ndetse no gutangira kwicungira ibintu bye neza.

Src:www.nameberry.com,www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Liliane2 years ago
    nibyo kabisa
  • nitwa ririane kbisa uyumuntarasa naho arumuhanuzi nshingiye kubivuzwe njewe nikomeze ninako nteye ninako ngaragara mbese koko ndabimenye izinaniryomuntu ibibintubyose mbyibonaho1 year ago
    nitwa liliane ndatangaye cne uziko wgirango ninje bivugiye ibibintubyose mpasanze nsanze binyuzuyeho ntkitndiho mpasanze nonesubu bibabyavuyehe ko binsekeje mwa





Inyarwanda BACKGROUND