Uyu mwana wari ufite ubunini butangaje bwatumaga atabasha gutera intambwe ngo ajye ku ishuri nk'abandi yamaze gutakaza ibiro 230.
Arya Permana w'imyaka 14 yari afite agahigo ko kuba umuhungu ufite ibiro byinshi ku Isi. Atuye mu giturage cyo mu Burengerazuba bwa Java, ho muri Indonesia. Ubunini bwe bukabije no kugira ibiro byinshi byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe cyane cyane zirimo uburwayi bw'umutima.
Ubu burwayi bw'umutima bwatumye agira ikibazo cyo guhumeka ku buryo yageze ku kigero cyo gutera intambwe nke akabura umwuka bimuviramo kutajya gukurikirana amasomo ku Ishuri nk'abandi.
Gutera intambwe ntiyabishoboraga ku buryo byatumye atabasha kujya ku ishuri nk'abandi
Ubu bunini kandi bwamusabaga kogera muri Pisine gusa kuko kogera mu ibase cyangwa se mu bundi buryo bitamworoherega. Izindi mbogamizi yari afite ni ukobona imyambaro yambara. Mu myaka 3 ishize ubwo yari afite imyaka 11 nibwo yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri mu gushakisha uko yatakaza ibiro 420 yari afite.
Ibinyamakuru bitandukanye nka The Sun, Daily Mailn, Mirror n'ibindi byavuze ko muri iyo myaka atashoboraga gutera intambwe. Icyitwa The Sun cyanditse ko aho atakarije ibiro 230 noneho ashobora gukora ibirometero nibura 3 ku munsi akaba anashobora gukina imikino itandukanye nka basketball, gusimbuka umugoze n'iyindi.
Nyuma yo gutakaza ibiro ngo yari yaratangiye kujya ku Ishuri nk'abandi mbere y'icyorezo cya COVID-19. Icyi kinyamakuru cyavuze ko Arya Permana yishimiye urwego rwiza agezeho mu gutakaza ibiro aho yagize ati "Mu 2015 ntabwo natekerezaga ko ibi byose byashoboka ko ntakaza ibiro. Ubu bimeze neza, harimo itandukaniro".
Ubu yamaze gutakaza ibiro 230 ku buryo imyenda yamabaraga itamukwira
Abyeyi be Ade Somatri w'imyaka 50 na nyina Rokayah w'imyaka 39 bari mu bagize uruhare mu gufasha uyu muhungu wabo gutakaza ibiro kuko bagiye bamuhatira gufata amafunguro agereranyije mu guhanga n'umubyibuho ukabije ndetse no kumushishikariza gukora imyitozo ngorora mubiri.
Mu bandi bagize uruhare muri uku gutakaza ibiro harimo Dr Handy Wing wamukurikiranye cyane yavuze ko uyu mwana inda ye yagabanutseho 30 % by'uko yanganaga yongeraho ko ubu asigaye anashobora gusinzira neza ugereranyije no mu myaka yatambutse nko mu 2015.
Ubu ngo amafunguro ari kumufasha ni umuceri, tofu na tempeh iri rikaba ari ifunguro rizwi cyane muri Indonesia rikorwa hifashishijwe ibishyimbo, soya n'inindi.
Arya yumvaga bitashoboka ko ibiro bye byagabanuka ubu ari mu byishimo bikomeye
Mu myaka 3 ishize ni uku yari ameze
TANGA IGITECYEREZO