RFL
Kigali

Megan Thee Stallion yemeje ko ari mu rukundo n’umuraperi Pardison Fontaine

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/02/2021 10:14
0


Megan Thee Stallion umwe mu baraperikazi bagezweho muri Amerika yamaze kwemeza ko ari mu munyenga w’urukundo n’umuraperi Pardison Fontaine nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko aba bombi bakundana.



Umuraperikazi Megan Thee Stallion yatangiye kumenyekana muri 2018 ubwo yagendaga asohora amashusho ye ari kurapa ku mbuga nkoranyambaga bituma rubanda nyamwinshi rumukunda. Muri 2019 nibwo yahise yamamara ku buryo bwihuse ndetse anagenda atwara ibihembo bitandukanye.


Megan Thee Stallion uretse kwamamara ku mbuga nkoranyambaga yanamamaye ubwo yakoraga indirimbo yise Hot Girl Summer yafatanije na Nicki Minaj. By'agahebuzo yongeye gukundwa ubwo yasohoraga indirimbo yitwa Savege Remix yakoranye na Beyonce ndetse na WAP yahuriyemo na Cardi B.

Ibi byose nibyo byatumye Megan Thee Stallion ari ku isonga ry’abahanzikazi bakunzwe muri Amerika. Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kuvugwa ko Megan Thee Stallion yaba ari gukundana n’umuraperi Pardison uzwi nka Pardie bakaba bari bamaze iminsi babwirana amagambo asize umunyu ku mbuga nkoranyambaga.


Kuba Megan na Pardison bari bamaze iminsi baca amarenga y'uko bakundana byatumye abantu batangira kuvuga ko bakundana n'ubwo bombi ntawari wabitangaza ku mugaragaro. Mu ijoro ryakeye Megan Thee Stallion yaciye ibihuha maze yemeza ko akundana na Pardison Fontaine.


Yifashishije urukuta rwa Instagram Megan Thee Stallion yatangarije abantu miliyoni 20 z’imukurikirana ko bitakirio ibanga ko akundana n’umuraperi Pardison. Mu magambo ye yagize ati “Sinkunda amagambo maze iminsi mbona ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri Pardison wanjye,ni umuntu mwiza w’itonda kandi untetesha nanjye ndamukunda cyane”.

Yakomeje agira ati “Ku bantu bari kuvuga ko atankwiriye ntabwo mu by'ukuri mu muzi, ku bandi bavuga ko adakwiriye gutereta umukobwa nkanjye ibyo ntibibareba, ndabasabye ko mwarekera aho kuvuga kuri Pardison kuko ni umukunzi wanjye nubaha”.


Megan Thee Stallion akimara gutangaza ibi yemeza ko akundana n’umuraperi Pardison byashimishije benshi bamukurikira by'umwihariko abafana be. Bibaye ubwa mbere kuva Megan yatangira umuziki yerekanye umukunzi we ku mugaragaro.

Src:www.theshaderoom.com,www.hollywoodunlocked.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND