RFL
Kigali

Bizagenda bite kuri Akaliza Amanda uri guhatana muri Miss Rwanda 2021 afite ibishushanyo ‘Tattoo’ ku mubiri we?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:22/02/2021 12:19
0


Abategura irushanwa rya Miss Rwanda babinyujije ku mbunga zabo no kuri Television ya KC2 ku wa Gatandatu batangaje abakobwa 37 barenze ijonjora ry'ibanze (Auditions) babona amahirwe yo guhatana mu cyiciro gikurikira kizasiga abakobwa 17 basezerewe 20 basigaye bajye mu mwiherero (Boot Camp).



Ugendeye ku byasobanuwe na Emma Claudine Ntirenganya wari uhagaririye abari bagize Akanama Nkempuramaka, yavuze ko harebwe amafoto agaragaza ubwiza bw'abahatana hanarebwa uburyo uhatana atangamo ibitekerezo bye, uburyo asobanura neza umushinga n’ibindi.

Birashoboka ko abatoranyijwe 37 aribo bahura n’iyo ngingo yavuzwe haruguru kurusha abasigaye bose babarirwa mu magana bananiwe kurenga icyiciro cya mbere cy'ibanze cyamaze hafi icyumweru hashakishwa abakirenga.

Mu 37 bakomeje harimo umukobwa witwa Akaliza Amanda. Afite imyaka 24 n’impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n'ububanyi mpuzamahanga.

Iyo witegereje ubushongore n'ubukaka, ukongera ukitondera uburyo asubiza anatanga n'ibitekerezo bye ku ngingo runaka cyane izagarukwagaho mu bibazo bose bohererejwe, ubona ko atari umukobwa ushobora kuzava muri iri rushanwa vuba!

Ariko hari ikindi cyo kwitegereza kuri Akaliza Amanda. Ni umubiri we!  Ibice by'umubiri w'uyu mukobwa biriho ibishushanyo (Tattoo).  Urugero nko mu bitugu by'uyu mukobwa mu gice cy'ibumoso hatamirije ‘Tattoo’ nanone ku kuboko ku ibumoso uturuka ku kiganza ugana ku nkokora, naho ibyo bishushanyo birahuzuye.

Amashusho n’amafoto yasohoye mu bihe bitandukanye ku rubuga rwe rwa Instagram ari wenyine cyangwa ari kumwe n’abandi arabigaragaza. 

Ibishushanyo (Tattoo) bifatwa gute mu marushanwa y'ubwiza?

Mbere y’uko tugaruka uko ibishushanyo nk’ibi bya Amanda bifatwa ku marushanwa y'ubwiza, reka duhere ku mico twibande ku muco w'u Rwanda kuko ni mwe mu ngingo eshatu z’ingenzi irushanwa rya Miss Rwanda rigenderaho.

Cyera mu muco wo ha mbere hari indwara zateraga Abanyarwanda kubera ko ubuvuzi bwose bwari bushamikiye kuri gakondo maze igisubizo cyikaba kwica indasago wagereranya n'ibishushanyo urubyiruko rw'uyu munsi rwishyira ku mubiri.

Izo ndasago zikorwa bafata uruhindu bakaruvumbika mu muriro noneho bakarukuramo rugurumana bakarukoza ku murwayi ariko bagendeye aho ababara, niba ari umutwe ni ku mutwe, niba ari ku mugongo ni ku mugongo.

Iyo umuntu yakiraga ntibyabaga inkovu byabaga indasago, byari mu ishusho imwe n’ibi bishushabyo abakiri bato bishyira ku mubiri (Tattoo) cyakora abo hambere babikoreraga amaburakindi mu rwego rw'ubuzima.

Mu marushamwa y'ubwiza, ibishushanyo byo ku mubiri ni ingingo itavugwaho rumwe, hamwe nta kibazo ahandi ho ubigaragayeho arasezererwa.

Mu mwaka wa 2012 umukobwa wari uhagariraye igihugu cy'u Busuwisi mu irushanwa rya Miss World yambuwe ayo mahirwe nyuma y’uko yishushanyije ku mubiri we ifoto y’umusore bakundanaga bigiye kure.

Mu 2014, abakobwa batatu bari mu bahataniriga ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo barasezerewe nyuma y’uko bigaragaraye ko bafite ibishushanyo ku mibiri yabo.

Tugarutse kuri Miss World, irushanwa u Rwanda rwoherezamo umukobwa uba wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, nabo bafite uko babona iby'ibishushanyo ku mubiri n'ubwo baterura mu buryo butomoye ngo basobanure neza umurongo wabo kuri iyi ngingo.

Bavuga ko igishushanyo ku mubiri w'umukobwa uhatana muri iryo rushanwa kigomba kuba kitagaragara mu gihe uhatana yambaye imyenda izwi nka ‘Bikini’ (imyenda yo kogana) nyamara birazwi neza ko irushanwa rya Miss World ridashingiye no kuri iyo myambaro.

Twashatse kumenya icyo abategura irushanwa rya Miss Rwanda bavuga ku ngingo y'ibishushanyo ku mubiri w'umukobwa uhatana, inshuro twahamagaye Miss Meghan Nimwiza ushinzwe itumanaho n'ihererekanyamakuru muri Miss Rwanda ntiyitaba telefoni ye igendanwa.


Ibishushanyo bigaragara mu mugonga wa Akaliza Amanda uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021

Ku kuboko kw'iburyo kwa Akaliza Amanda w'imyaka 24 hariho ibishushanyo bijya kumera kimwe nk'ibyo mu mugongo

Akaliza ni we mukobwa wa mbere watangajwe muri 37 bahagararire Intara n'Umujyi wa Kigali


Akaliza yize ibijyanye n'ububanyi n'amahanga muri Kaminuza

Uhereye ibumoso: Akaliza Amanda [Reba neza ku kuboka kw'iburyo 'tattoo' iriho]; Iradukunda Liliane [Miss Rwanda 2018], Calvin Karangwa na Iradukunda Elsa [Miss Rwanda 2017]








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND