RFL
Kigali

Kanye West ntiyemerewe kongera kuririmba kuri Kim Kardashian nyuma ya gatanya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/02/2021 8:54
0


Mu gihe umubano w’ibyamamare Kanye West na Kim Kardashian ugeze mu marembera aho aba bombi bagiye guhana gatanya, umuraperi Kanye West agiye kwamburwa uburenganzira bwo kuririmba kuri Kim Kardashian.



Hashize amezi agera kuri 4 umubano w’umuraperi wavuyemo umunyapolitiki Kanye West n’umunyamideli Kim Kardashian utameze neza dore ko bamaze no kuba bakwemeranya guhana gatanya bagatandukana burundu. Ibi byose Kim Kardashian avuga ko yabitewe na Kanye wananiwe kwitwara neza.

Kuba Kanye West atemerewe kuzongera kuririmba kuri Kim Kardashian cyangwa ngo abe yavuga ibijyanye n’umubano wabo mu ndirimbo ze ni bimwe mu byo amategeko amubuza nyuma y'uko Kim Kardashian yasabye urukiko kubuza Kanye Wese kongera kumuvugaho nibamara guhana gatanya.

Nk'uko umunyamategeko wa Kim Kardashian witwa Laura Wesser yabitangarije ikinyamakuru The Hollywood Life yavuze ko bimwe mu byo Kim Kardashian yasabye urukiko birimo kubuza Kanye West kuzongera ku muririmbaho.

Laura Wesser avuga ko icyifuzo cya Kim Kardashian urukiko rwacyumvise ndetse rwoherereje ibaruwa Kanye West ibimumenyesha ko atemerewe kuzongera kuvuga kuri Kim Kardashian bagiye guhana gatanya bari bamaranye imyaka 6 bashyingiranywe.

Ibi bibaye nyuma y'uko mu byumweru 2 bishije Kanye West yari yatangaje ko album yendaga gusohora agiye kuyihindura maze akandika indirimbo zivuga kuri Kim Kardashian akaba arizo ashyira kuri iyo album nshya azasohora. Ibi bikaba aribyo byateye Kim Kardashian kwitabaza urukiko rukamufasha guhosha igitekerezo cya Kanye West.

Umuraperi Kanye West azwiho kuba yarakunze kuririmba kuri Kim Kardashian mu myaka yashize aho wasangaga yagiye avuga ku mubano wabo, ku rukundo yakundaga uyu munyamideli ndetse akanavuga amwe mu mabanga ye arimo kuba imiterere myiza Kim afite yayikuye mu kwibagisha (plastic surgery) bakamuha ibindi bice by’umubiri.

Kanye West agiye kuba yakwamburwa uburenganzira bwo kuririmba kuri Kim Kardashian bafitanye abana 4 mu gihe hari hitezwe ko aba bombi nibamara guhana gatanya ahasigaye Kanye West azasohora indirimbo zibivugaho zari zitezweho kuzacuruza cyane ndetse zikanakundwa n’abatari bacye.

Src:www.hollywoodlife.com,www.pagesix.com,www.E!News.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND