RFL
Kigali

Nairobi: Benisse (Gisubizo Ministries) umwuzukuru wa Bishop John Muhima agiye kurushinga na murumuna wa Nice Ndatabaye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2021 6:40
0


Ineza Benisse uririmba mu itsinda rya Gisubizo Ministries ryo muri Kenya akaba ari umwuzukuru wa Bishop John Muhima umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane muri Kenya, agiye kurushinga n'umukunzi we Jotham Ndanyuzwe uvukana n'umuramyi Nice Ndatabaye uba muri Canada wamamaye mu ndirimbo 'Umbereye maso'.



Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 20/02/2021 ni bwo Jotham Ndanyuzwe usanzwe uba muri Canada yageze mu gihugu cya Kenya ahazabera ubukwe bwe n'umukunzi we Benisse Ineza. Yageze i Nairobi mu masaha akuze ya nijoro. Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka ibiri bamaze mu kibatsi cy'urukundo. Benisse ati: "Tumaze imyaka 2 dukundana, twari tuziranye bisanzwe hanyuma tuza gukundana".


Byari umunezero udasanzwe ubwo Benisse yahaga ikaze muri Kenya umukunzi we

Benisse atuye muri Kenya, mu mujyi wa Nairobi ahitwa Umoja. Amaze imyaka 5 ari umuririmbyi mu itsinda rya Gisubizo Ministries ry'i Nairobi - iri tsinda rikaba rikorera mu bihugu bitandukanye, no mu Rwanda rirahari ndetse rirakunzwe cyane, indirimbo zaryo nka 'Nguhetse ku mugongo', 'Amfitiye byinshi', 'Ntidufite gutinya Ft Gentil Misigaro', zikaba zarahembuye benshi mu bihe byashize ndetse na n'uyu munsi.

Uyu mukobwa asengera muri Harvest Church Umoja, akaba ari umwuzukuru wa Bishop John Muhima ukunzwe cyane muri Kenya wanafashije Abanyamulenge benshi gutura muri iki gihugu. Benisse avuga ko Gisubizo Ministries yayikuyemo inshuti nyinshi na cyane ko yageze muri Kenya akiri umwana muto cyane. Ati "Naje i Nairobi mfite umwaka umwe, rero nakuze ntaziranye n'abantu benshi tuvuga ururimi rumwe, Gisubizo yambereye umuryango ndetse nahungukiye inshuti nyinshi".


Benisse amaze imyaka 5 aririmba muri Gisubizo Ministries

Iyo avuga ibintu yungukiye muri Gisubizo Ministries, avuga ko ku isonga yahigiye gukunda gusenga, ati "Nize gukunda gusenga ndetse no kwegerana n’Imana kurushaho. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Benisse Ineza yadutangarije ko icyo yakundiye Jotham usanzwe ari umuvugabutumwa, icya mbere ari uko ari umukristo. Yagize ati "Icyo namukundiye ni uko ari umukristo ni cyo cyatumye mba attracted".

Benisse yavuze ko yari afite ibyishimo birenze ubwo yakiraga umukunzi we Jotham ku kibuga cy'indege. Yavuze ko ari wo munsi yagizeho ibyishimo bihebuje mu buzima, ati "Byari ibyishimo bidasanzwe, sinabona amagambo abisobanura, it was the happiest day of my life". Nyuma y'uko umukunzi we ageze muri Kenya, imyiteguro y'ubukwe bwabo irarimbanyije ndetse n'ubutumire bwamaze kugera hanze. 


Benisse avuga ko yakundiye Jotham uburyo ari umukristo

Tariki  26 Gashyantare 2021 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, uzabera kuri Full Gospel church of Kenya, hanyuma bucyeye bwaho tariki 27 Gashyantare 2021 bazasezerane imbere y'Imana n'imbere y'abakristo mu muhango uzabera mu rusengero rwitwa Calvary church Komarock mu mujyi wa Nairobi. Nyuma y'ubukwe bwabo, biteganyijwe ko bazajya gutura muri Canada aho Jotham atuye n'ubusanzwe.

Nk'uko twabikomojeho haruguru, Ineza Benisse ni umwuzukuru w'umupasiteri ufite izina rikomeye cyane muri Kenya nk'uko uyu mukobwa yabihamirije InyaRwanda.com. Sekuru, ayobora itorero ryitwa Jesus Great Harvest church. Benisse ati "Grandfather yitwa Bishop John Muhima ayobora urusengero rwitwa Jesus Great harvest church'. Abajijwe niba na Se ari umupasiteri, yagize ati "Oya papa ntabwo ari Pastor".


Jotham Ndanyuzwe ni umuvugatumwa ukunze gusangiza abantu ubutumwa bwiza ku mbuga nkoranyambaga akoresha

Mu bukwe bwa Jotham na Benisse amakuru atugeraho avuga ko hazaririmba abaririmbyi banyuranye barimo n'umuhanzikazi Safi Mugisha wamamariye mu itsinda Alarm Ministries rya hano mu Rwanda. Safi yabwiye InyaRwanda.com ko yishimiye cyane ubukwe bwa Benisse afata nk'umukobwa we. Amushimira kubaha Imana akanayubahisha, ati "Ubukwe bwa Benisse ni ukuri ni umugisha kuri njye mufata nk'umukobwa wanjye, inshuti yubaha Imana akanayubahisha".

Yavuze ko yiteguye gukora buri kimwe cyose gishoboka cyose mu bukwe bwa Benisse kuko amukunda cyane. Ati "Ubukwe bwe rero ni ukuri narabwishimiye, cyane ko njye naje muri Kenya ari mu bantu banyakiriye nkigera aha. Bakundaga kudusura cyane, nta kinyarwanda yari azi cyangwa se ikinyamurenge kuko yakuriye hano, gusa uko yagiye akura yakomeje yi adapta (amenyera) mu rurimi rw'ababyeyi, ndamukunda cyane Benisse ndetse icyo nzashobora nzagikora mu bukwe bwe, murakoze".


Safi Mugisha avuga ko yiteguye bikomeye gutaha ubukwe bwa Benisse na Jotham


Nice Ndatabaye ni mukuru wa Jotham ugiye kurushinga


Bishop John Muhima (iburyo) Sekuru wa Benisse arubashywe cyane muri Kenya


Jotham yishimiye cyane uburyo yakiriwe n'umukunzi we i Nairobi


Jotham na Benisse bagiye kubana akaramata nyuma y'imyaka 2 bamaze bakundana

Benisse hamwe na Mugisha Safi (iburyo) inshuti ye y'akadasohoka

Benisse Ineza yamaze gukorerwa ibirori byo gusezera ubukumi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND