RFL
Kigali

Fofo Dancer: Ndi Slay Queen, akazi nkora gafatwa nk'ak'indaya nyamara ni akazi keza gasanzwe kandi kantunze-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:21/02/2021 9:34
1


Injira mu buzima bwa Fofo Dancer wamenyekanye cyane mu Rwandmu tubyiniro no kubyinira abantu mu buryo bw'ibanga na 'Online'. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA TV, uyu mukobwa yatangaje ko n'ubwo avuka i Kigali atari benshi bari babizi cyane ko atajya akunda no kubivugaho mu itangazamakuru.



Fofo Dancer yavuze byinshi ku mwuga we wo kubyinira abantu, ati: "Jyewe mvuka i Kigali nkaba umwana uzi guhiga amafaranga, ubwo nabyinaga mu tubyiniro no mu tubari hirya no hino natekereje no ku bantu batajya bagera aho hantu nyamara bakunda umuziki banifuza abababyinira bituma nshyiraho gahunda yo kujya nsanga abantu iwabo nkababyinira cyangwa bakaza iwanjye cyangwa nkababyinira 'Online' cyane ko ibyo ari ibintu bimenyerewe hanze y'igihugu cyacu nko muri Amerika n'ahandi".

Ati "Nahise nshyiraho ingano zitandukanye z'amafaranga ku bantu bifuza kujya bambona bitari mu tubyiniro cyangwa mu tubari aho umuntu ushaka ko mubyinira yaba umugabo cyangwa umugore amvugisha nkamuha ingano zose z'amafaranga agahitamo bitewe n'ibyo ashaka ko mukorera kuko mbyina kuva ku minota itanu (5) kuzamura. Iyo turi kumvikana igiciro gishobora kuzamuka bitewe n'aho turi bukorere niba unsanga iwanjye cyangwa ngusanga iwawe cyangwa mbigukorera online urumvako bitangana". 


Fofo Dancer avuga ko kubyinira abantu mu buryo bw'ibanga na 'Online' ari byo bimwinjiriza cyane

Fofo Dancer ati "N'ubwo kandi uyu mwuga abenshi bawufata nk'uburaya ni umwuga umuntu yakora ukamutunga nk'uko untunze, ikindi kandi nko ku babyeyi batajya babasha kumva abana babo babikora navuga ko ibyo atari byo kuko ari akazi nk'akandi ndetse no ku bakunzi babo singombwa ko babafata nk'indaya cyangwa nk'uburara kuko biriya ni akazi, nyuma y'akazi umuntu abari wa wundi usanzwe uzi".

Ubwo yabazwaga niba yubatse cyangwa afite umwana, yasobanuye ko afite umwana ufite imyaka 6 n'ubwo umugabo bamubyaranye batabana. Twamubajije niba baba bakivugana maze avuga ko nta mpamvu n'imwe yatuma batabonana cyangwa badahura cyane ko bafitanye n'umwana.

Ikindi Fofo yatangaje ku muryango we, ni uko batigeze bamubangamira ku byo akora cyangwa ngo bamufate uko atari kuko igihe gishize abikora ari kirekire kandi abona nta kidasanzwe kibirimo ku buryo byakabaye hari icyo byahinduye kuri we ndetse n'umuryango we.


Fofo Dancer avuga ko hashize ukwezi avuye muri Congo 'mu kazi'

Ubwo yabazwaga niba hari icyo yavuga ku kuba abatinganyi bari mu Rwanda bakizwa, ibyo gukina filime z'urukozasoni (Porno) n'ibyo kubana kw'abakobwa bahuje igitsina, yagize ati: "Jye kuba babana ntacyo bintwaye no kubakina izo filime ntacyo bintwaye buriya niko kazi bahisemo nanjye hari igihe byazanzamo ukabona nibyo ngiyemo, kubw'ibyo rero ntabwo mbacira urubanza."

"Ariko nanone kubavuga ko bakizwa bakabivamo biriya byo kuryamana bahuje igitsina simbyemera kuko mba numva bidashoboka keretse umunsi nzaba nzi umwe muri bo mbizi ko ari umutinganyi abikora nkabona baramusengeye nkabona ashatse umugore arabyaye. Ni bwo nzabyemera ariko biriya bindi by'uko bari kubasengera bakabivamo simbyemera rwose, cyane ko muri bariya ubwabo harimo n'abagenda bakanagaruka rero ntacyanyemeza ko babivamo burundu koko".


Mu gusoza ikiganiro, Fofo Dancer yatubwiye ko ushaka ko akubyinira yaba online, iwe cyangwa iwawe cyangwa se ukaba ushaka ko mubona ku bw'impamvu zindi z'akazi, anyura ku mbuga nkoranyambaga ze akamwandikira akamuha ibiciro by'amafaranga bitewe n'icyo ushaka ko agukorera mukumvikana ubundi mugakorana. Icyakora ngo aracyakorera hano mu Rwanda, ariko ngo no mu bihugu by'abaturanyi ataratangira kujya ajyayo nko ku mugabane w'uburayi. Twaganiriye nawe muri iki kiganiro nyuma y'ukwezi amaze avuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FOFO DANCER









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANASTASEE3 years ago
    NAKUBONANTE





Inyarwanda BACKGROUND