RFL
Kigali

Ifoto y'umunsi! Umugore uvuye ku cyiriri yakoze iyi foto itangaje agaburira umugabo we impungure akoresheje igitiyo imugira icyamamare

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/02/2021 11:59
3


Gafotozi w'umugore ufite abana babiri yakoze ifoto itangaje azenguraka imbuga nkoranyambaga none imugize icyamamare mu cyumweru kimwe.



Catherine Jepkemboi ni umugore ubyaye kabiri wo muri Kenya. Umwana umwe afite imyaka ibiri naho undi afite amezi abiri gusa, bishatse kuvuga ko uyu mubyeyi amaze igihe gito avuye ku cyiriri. 

Uyu mugore w'imyaka 25 iyi foto itangaje kandi ikoranye ubuhanga bwinshi yakoze muri iki cy'umweru tugiye gusoza, yazangurutse imbuga nkoranyambaga ku buryo bukomeye bituma uyu mugore usanzwe ari gafotozi yamamara. 


Nk'uko bigaragara niwe ufashe igitiyo ahagaze mu isahani iriho impungure ari kuzitiyura akoresheje cya gitiyo akazigaburira umugabo we. Gukora iyi foto ari ibintu yateguye bivuye ku gitekerezo cy'inshuti ye nk'uko yabisobanuye mu magambo yaherekeje iyi foto ubwo yayishyiraga hanze. 

Yagize ati "Kuwa Mbere nari ndyamye inshuti yanjye irampamagara imbaza ikintu nakora nkakomeza kuryama ariko ndi kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga". Urebye ni aho igitekerezo cyo gukora iyi foto cyavuye nk'uko yabigarutseho. Uyu mugore iyi foto yamugize icyamamare ku buryo ibinyamakuru byinshi muri iki gihugu byamukozeho inkuru zitandukanye. 

Icyitwa standardmedia.co.ke cyo cyavuze ko uyu gafotozi w'umugore asanzwe yifitemo impano y'ubugeni ndetse akaba akunda no gufotora cyane. Catherine Jepkemboi aganira n'iki kinyamakuru yagize ati "Nkunda gufotora cyane umugabo wanjye yajyaga antirira camera ariko twageze aho turizigama tugura iyacu. Kuva icyo gihe natangiye kubikora nk'umwuga mbikunze".


Akunda gukora ifoto zirimo ubugeni buhambaye

Umugabo wa Catherine Jepkemboi nawe ni inzobere mu gutunganya amafoto mu buryo butandukanye. Catherine Jepkemboi yakomeje avuga ko yagiye agerageza kubyigira ku mugabo we ageze aho nawe atangira kuyatunganya. Ubu ageze ku rwego rushimishije kandi iyi foto yakoze itumya arushaho kuba icyamamare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rirger3 years ago
    Urabeshya
  • Ukuri Kwange3 years ago
    Simbona ari Photoshop se, niki kirenze ubwo!!!!
  • Pascal3 years ago
    None ko mutavuz ico isigura?





Inyarwanda BACKGROUND