RFL
Kigali

"Arakizwa, aracyafite umuco anateye neza" Umuramyi Job Batatu avuga kuri Betty bagiye kurushinga

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/02/2021 14:11
2


Umuramyi Job Batatu agiye kurushinga n'umukobwa witwa Tuyishime Beatrice (Betty) yakundiye uburyo akijijwe, kuba agifite umuco ndetse n'uko agaragara inyuma (Physical appearance ye). Itariki y'ubukwe ntibarayitangaza, gusa amakuru ahari ni uko ari vuba cyane.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Job Batatu yavuze ko ibintu yakundiye uyu mukobwa bagiye kurushinga ari byinshi cyane. Ku isonga yahashyize imikirizwe y'uyu mukobwa, ati "Ibintu namukundiye ni byinshi pe; Icya mbere arakizwa, icya kabiri aracyafite umuco, icya gatatu ni 'Physical appearance' ye. 


Job Batau yavuze ko we na Betty bamenyanye muri Nzeli 2019 batangira gukundana mu Ukuboza 2019. Ati "Tuyishime Beatrice Betty, twamenyanye 09/2019 dutangira gukundana 12/2019". Nyuma y'umwaka umwe n'amezi macye bamaze mu munyenga w'urukundo, kuri ubu Job na Betty bari mu myiteguro yo guhana isezerano ryo kubana akaramata.

Hari kuvugwa amakuru y'ubukwe bwa Job Batatu na Betty nyuma y'iminsi micye uyu musore yerekanye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mukobwa ari we mahitamo ye. Avuga ku bukwe bwe, Job Batatu yavuze ko itariki yamaze kuyihitamo ndetse yongeraho ko 'ubukwe bwo buri vuba cyane, gusa itariki yo irahari'. 

Job Batatu ni umuramyi w'umunyempano yihariye, uzwiho kuririmba anicurangira piano - ibishoborwa n'abahanzi mbarwa. Impano ye yo gucuranga no kuririmba ni iya kera akiri muto. Yarerewe mu itorero Evangelical Restoration church Paruwasi ya Nyacyonga, ahava yerekeza mu Itorero Inkuru Nziza ryo mu Mujyi wa Kigali.


Job Batatu agiye kurushinga n'umukobwa yakundiye ikimero, gukizwa no kurangwa n'umuco


Umuramyi Job Batatu agiye kurushinga n'umukobwa wanyuze umutima we


Mu bitaramo yakoze mu myaka yatambutse, yagiye yerekwa urukundo n'abakunzi be








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • valens Habineza3 years ago
    Imyiteguro myiza yubukwe tubarinyum a
  • Muhoza janet3 years ago
    Congs Job





Inyarwanda BACKGROUND