RFL
Kigali

Mr Bapty amaraso mashya mu muziki nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshya 'No Limit'-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:20/02/2021 8:47
0


Ndahimana Jean Baptiste wahisemo hukoresha izina rya Mr Bapty mu buhanzi, amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 2, harimo iyitwa 'Ahashashe' na 'No limit' yamaze gushyira hanze mu masaha macye ashize. Avuga ko uyu mwaka agiye guhereza abanyarwanda ibihangano bishya kandi byinshi bakabona ko ahari kandi ashoboye.



Mr Bapty uzwi mu ndirimboye yatangiriyeho yise 'Ahashashe' yakoranye n'uwitwa Mu Chris, akaba ari indirimbo avuga ko yamufashije byinshi harimo no gushirika ubwoba bwa Studio kuko yari indirimbo ya mbere akoze, ubunoneho yakoze iyitwa 'No limit' ivuga ukuntu urukundo rwe rutangaje nta mupaka rugira. 'No limit' ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo meza bihamya ko aje aje nk'uko abyivugira. 


Mr Bapty agisohora indirimbo ye nshya yise 'No limit ' yaganiriye na InyaRwanda agaruka ku byamuteye guhimba iyi ndirimbo yerekeye urukundo rwe. Yashimangiye ko ari gutegurira abakunzi be ibishya byinshi cyane. Yavuze kandi ko akomeje gushimira abakunzi be n'abanyarwanda bose muri rusange. Yavuze ko n'ubwo imbogamizi zitabura ariko ibyo ari gutegurira abakunzi be ari byiza kurushaho.

REBA HANO INDIRIMBO NO LIMIT YA MR BAPTY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND