RFL
Kigali

Meddy atumye Sat-B yandika amateka indirimbo bakoranye yuzuza Miliyoni kuri Youtube, yinjira mu bahanzi mbarwa babigezeho mu Burundi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/02/2021 18:14
1


Nyuma y'uko Meddy afashe ukuboko Sat-B bagakorana indirimbo, bitanze umusaruro ukomeye kuko "Beautiful" bahuriyemo ibaye iya mbere ya Sat-B yujuje miliyoni y'abayirebye kuri Youtube ku buryo aya mateka atazayibagirwa.



Indirimbo "Beautiful" aba bombi bahuriyemo bigaragara ko Sat-B yasabye Meddy kumufata ukuboko mu rwego rwo gushakisha iterambere no kwagura isoko ry'umuziki we. N'ikimenyimenyi iyi ndirimboi iri kuri shene ya Youtube ya Sat-B. 

Nta waba yibeshye avuze ko Meddy gufata ukuboko Sat-B byatanze umusaruro. Indirimbo Beautiful bahuriyemo ibaye iya mbere ya Sat-B yujuje miliyoni y'abayirebye kuri Youtube mu gihe cy'amezi abiri imaze ishyizweho.


Sat-B ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugira indirimbo ya mbere yujuje miliyoni kuri Youtube

Aka gahigo Meddy atumye ageraho ntabwo Sat-B azakibagirwa. Ahesheje ishema Sat-B mu bahanzi bo mu Burundi. Indirimbo ye yari yagerageje kurebwa n'abantu benshi ni iyitwa "Love". Mu myaka irenga ibiri imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abantu ibihumbi magana inani mirongo irindwi na barindwi.

"Beautiful" mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Yago Beats, amashusho yayo yafatiwe i Burundi na Kent-P ndetse na Irina Tishkova.


Sat-B yashimiye Meddy wamufashije

Sat-B anyuze ku rukuta rwe rwa instagram yashimiye Meddy wamufashije. Yagize ati "proud is what we feel and congratulate you in happiness that you worked hard to this success!!! 1Million Views My Brother @meddyonly thanks for your Collaboration πŸ™πŸΎπŸ™πŸΎ#BeautifulSM πŸš€πŸŒ".

Ugereranyije mu kinyarwanda ni nk'aho yagize ati "Turi mu byinshimo, kandi tunejejwe no kubashimira uruhare rukomeye mwagize kugira ngo tubashe kubigeraho! Miliyoni, muvandimwe Meddy warakoze kuri ubu bufatanye".

REBA HANO INDIRIMBO BEAUTIFUL YA SAT-B NA MEDDY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndongey ezechiel1 year ago
    ndipfuza kumenya kahise ka sat-b





Inyarwanda BACKGROUND