RFL
Kigali

Inkumi igezweho mu myidagaguro yeruye ivuga ko iri mu munyenga w'urukundo n'umutinganyi uzwi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/02/2021 16:35
0


Inkumi igezweho mu myidagaduro yatangaje ko inyunzwe n'umunyenga w'urukundo irimo n'umutinganyi uzwi nyuma y'icyumweru ishyize hanze ifoto iri ku buriri n'uyu musore.



Chebet Ronoh umunyarwenya uri mu bagenzweho muri Kenya yeruye atangaza ko ari mu munyenga w'urukundo n'umusore w'umutinganyi. Iyi nkumi yakunze kugira ibanga ubuzima bwite bwayo mu rukundo ku buryo buri wese yari afite amatsiko yo kumenya umukunzi we.

Hashize icyumweru iyi nkumi ishyize hanze ifoto iri mu bihe by'uburyohe n'umutinganyi ku buriri, bitangira guhwihwiswa ko aba bombi baba bari mu munyenga w'urukundo. Icyakora hari n'abavuze ko uyu musore yagaragaje atari umwe bamenyereye w'umutinganyi.

Chebet hashize icyumweru ashyize iyi foto hanze

Nyuma y'iyi nkuru abenshi bafataga nk'ibihuha uyu munyarwanya Chebet Ronoh yemeje ko ari mu munyenga w'urukundo n'uyu mutinganyi abenshi basanzwe bazi. Mu mashusho Chebet Ronoh yashize ku rukuta rwe rwa Youtube ari kumwe n'uyu mutinganyi bombi biyemereye ko bari mu rukundo.

Uyu musore uzwiho kuba umutinganyi hari aho yagize ati" Nitwa Peter Louche turi mu rukundo". Nk'uko bigaragara muri aya mashusho Chebet Ronoh ahita yunga mu ryo umukunzi we yaravuze ati "Niba utarigeze ubibona kumbuga nkoranyambaga menya ko uyu musore turi mu rukundo, niwe untereta."


Ghafla cyandikira muri Kenya cyavuze ko uyu musore asanzwe ari umutinganyi uzwi

Peter Louche nawe yakomeje avuga ko bibashimisha iyo barikumwe avuga ko aba yumva ameze nka Rihanna naho umukunziwe akaba Chris Brown. Yashakaga kugereranya umunyenga w'urukundo barimo n'uwa bya bihe ibi byamamare byigeze kugeramo bigakundana urw'ikibatsi.

Usibye kwamamare nk'umunyarwenya uyu mukobwa yanamenyekanye mu itangazamakuru. Yakoze kuri Radio NRG yanyuzeho ibyamamare byinshi birimo na Tanasha Dona.


Chebet Ronoh n'umunyarwenya ukomeye muri Kenya

REBA HANO IKIGANIRO BASHYIZE HANZE BIYEMERERA KO BARI MU RUKUNDO

Src: ghafla.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND