Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Huawei cyerekeje mu bworozi bw’ingurube burangajwe imbere n’ikoranabuhanga rigezweho nyuma yo guhomberwa n’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga riyongojwe imbere na telefone. Ahanini iki kigo igihombo cyacyo cyatijwe umurindi n’ibihano cyafatiwe na Amerika.
Akenshi iyo
umuntu runaka avuze Huawei mu ruhame abumvise ijwi rye bose bahita batekereza
telefone ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho, gusa kuri iyi nshuro
iki kigo ntabwo gihagaze neza nyuma yo gukomwa mu nkokora na Leta Zunze Ubumwe
za Amerika igishinja gukoresha telefone zayo ndetse n'ibikoresho byayo mu kwiba
amakuru mu baturage bo muri Amerika ndetse bigatuma abatuye Isi benshi nabo
bazinuka izi telefone.
Umunyarwanda
yabivuze neza agira ati ”Ubuze inda amena umujyi”, ibi ni byo byabaye ku ruhande
rwa Huawei yaburiye mu ikoranabuhanga rya za telefone ikerekeza mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga
rifatiye ku korora ingurube.
Ubu bucuruzi Huawei yagiyemo ni nka bumwe mu buryo bwo guhangana n'iki kibazo cy'ubucuruzi butarimo kugenda neza. Huawei irimo kureba amayira menshi yakoreshamo ikoranabuhanga ikaba yabasha gukomeza gusugira igasagamba nta gihombo.
Ubu
bworozi bw’ingurube bugiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Huawei igihe
gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa rirangajwe imbere n’ubwenge bw’ubukorano
rizwi nka Artificial Intelligence (AI) - rijyanye n'ubworozi bw'ingurube. Huawei ifite ibigo byinshi bizagenda bikorana harimo nkirimo urwego
rw'ubucukuzi bwa nyiramugengeri (coal/charbon).
Ese ubundi guhigana kwa Huawei na
Amerika byari byifashe gute?
Mu myaka ijya kugera kuri 2 ni bwo igihugu cya America cyari kiyobowe na Bwana Trump cyatangaje ko Huawei itaba umwizerwa muri America bitewe n’ikoranabuhanga ifite, aha ikibazo cyatijwe umurindi n'uyu wahoze ayobora Amerika aho yavugaga ko iki kigo cy'Abashinwa gishobora kwiba amabanga ya Amerika binyuze muri ibi bikoresho.
Aha ninaho byatangiriye bigera aho Huawei yirukanwe burundu muri Amerika ndetse leta ya America itegeka ibigo byakoranaga na Huawei guhagarika imikoranire.
Ku rundi ruhande, abasesenguzi kuri iki gikorwa
cyakunzwe gutazirwa kuba intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta zunze ubumwe za
America n’u Bushinwa yari ishingiye kuri murandasi y’icyiciro cya 5
ariyo 5G, aha u Bushinwa bwari bwatanze Amerika kugera kuri
uyu muvuno w’ikoranabuhanga ryari ryitezweho guhindura byinshi n'ubwo ryakomwe
mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ntiribashe gutambagira hirya no hino ku Isi
nk'uko byari byitezwe.
Mu Mwaka wa 2020 Ubucuruzi bwa 'smartphones' bwa Huawei bwagabanutseho 42% mu mezi atatu ya nyuma. Iki gihombo cyatewe n'ikibazo cy'igabanuka ry'ibikoresho (microchips) yifashisha, ritewe n'ibihano yafatiwe.
Umushinga wa 5G wa Huawei wagiye
uhagarara mu bihugu bigiye bitandukanye hirya no hino ku Isi aha twavuga nk'Ubwongereza
ndetse aha habaye n’imyigaragambyo yo kuyirwanya kubera kugira ubwoba ko
ishobora guteza ikibazo ku mutekano w'iki gihugu ndetse ninako byagenze no
mubindi.
Imishinga itari iya Telefone
izungukira gute Huawei
Amakuru avuga ko muri uyu mwaka ishobora kugabanya ubushobozi bwayo bwo gukora 'smartphones' bukagabanuka ku kigero kigera kuri 60%, nubwo Huawei yo yavuze ko uyu mubare idashobora kuwemeza.
Umuvugizi wa
Huawei aganira n’ikinyamakuru cya BBC yagize ati: "Ikibazo gihari hano
ntabwo ari nkaho hari ikibazo na kimwe kijyanye n'ireme cyangwa ikoreshwa
ry'ibyo Huawei ikora".
"Ntabwo
Huawei ihabwa amahirwe angana kuko ikubirwa hagati mu bushyamirane bushingiye
ku nyungu za politike".
Ku bw'iyo
mpamvu rero, bisa nkaho Huawei irimo gushakisha ahandi yakura inyungu -
yerekeza mu ikoranabuhanga ry'iyakure (cloud computing), ibinyabiziga bigezweho
n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byambarwa.
Ifite na
gahunda yo gukora imodoka igezweho.
Ariko
inahanze amaso ku bikorwa bicye byo mu buryo burushijeho kuba ubwa gakondo.
Umushinga w’ubworozi bw’ingurube
Ubushinwa ni
cyo gihugu cya mbere cyorora ingurube nyinshi ku isi ndetse bwihariye kimwe cya
kabiri cy'ingurube za gasozi zizwi nk’isatura mu gasozi ku isi.
Ikoranabuhanga
ririmo gufasha mu gutuma ubworozi bw'ingurube bukorwa mu buryo bwa kijyambere
hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI mu gutahura indwara zazo no mu kugenzura aho
ingurube ziherereye.
Ikoranabuhanga
ryo kumenya mu maso hazo (facial recognition technology) rishobora gutuma
hatandukanywa ingurube imwe n'indi, mu gihe irindi koranabuhanga ryo rigenzura
ibiro by'ingurube, ibiryo byazo n'imyitozo zikora.
Huawei imaze
igihe ikora ikoranabuhanga ryo gutahura isura, ndetse mu kwezi gushize yanenzwe
kubera uburyo (system) bwayo butahura abantu basa nk'abo mu bwoko bwa ba
nyamuke bwa Uighur, mu mafoto y'abagenzi ku maguru.
Izindi
kompanyi zikomeye z'ikoranabuhanga zo mu Bushinwa, zirimo JD.com na Alibaba,
zirimo gukorana n'aborozi b'ingurube bo muri iki gihugu mu gushyira
ikoranabuhanga rishya mu bworozi bwabo.
Umuvugizi wa Huawei yongeyeho ati: "Ubworozi bw'ingurube ni urundi rugero rw'uburyo tugerageza kongerera imbaraga ibikorwa bimwe bya gakondo hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho rya ICT mu kongerera agaciro ibyo bikorwa muri iki gihe cy'umuyoboro wa 5G".
Src: bbc, finance.yahoo.com,
btimesonline.com
TANGA IGITECYEREZO