RFL
Kigali

Kuryubaka si ugukina! Tanasha wabyariye Diamond bamubajije umuhanzi wo mu Burundi azi, yiririmbira "Katerina" ya Bruce Melodie

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/02/2021 13:03
0


Bruce Melodie amaze kuryubaka ku buryo atangiye kujya mu mitima y'ibyamamare. Tanasha Dona wabyariye Diamond yaganiriye n'abafana be ku rukuta rwe rwa Instagram umwe amubaza umuhanzi azi mu Burundi, yiyirirmbira indirimbo "Katerina" ya Bruce Melodie.




Tanasha yaganiriye n'abakunzi be basaga ibihumbi bibiri [Live] kuri Instagram

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare ku gicamunsi ni bwo Tanasha Dona yaganiriye n'abakunzi be [Live] ku rukuta rwe rwa instagram. Ku bakunzi be wabaye umwanya mwiza wo gushira amatsiko kuri iki cyamamare, kuko yabahaye umwanya wo kumubaza ibibazo bifuza maze akagenda ibisubiza.

Hari uwamubajije umuhanzi wo mu Burundi azi maze amusubiza agira ati "Nshuti yanjye sinkurikirana cyane umuziki wo mu Burundi, ariko sinzi niba umuntu uririmba "Katerina" ari uwo mu Burundi". Yahise aririmba ati "I wanna look at you bby kidogo Katerina". Yakomeje agira ati "Sinzi niba ari uwo mu Burundi". Aka gace gato mu kukaririmba wumvaga ayishyiramo ibirungo ku buryo "Katerina" asa n'uyifite mu mutwe.


Katerina ya Bruce Merodie Tanasha Dona yayiririmbye neza

Bruce Melodie aherutse gutangaza ko yamaze kubona umujyanama mushya uzajya ukurikirana ibikorwa bye bya muzika witwa Lee Ndayisaba akaba n'umuyobozi w'ikigo Cloud9 Entertainment. Uyu mugabo amaze igihe mu ruganda rw'imyidagaduro, yabaye umuyobozi w'igitangazamakuru gikomeye muri Tanzania Cloude TV akora n'ibindi bitandukanye bifite aho bihuriye n'imyidagaduro. Kugeza ubu ashinzwe ibikorwa by'iterambere muri Wasafi ya Diamond.


Lee umujyanama mushya wa Bruce Melodie

Uyu mujyanama mushya wa Bruce Melodie, aherutse kubwira InyaRwanda ko ashaka kurema Bruce Melodie w'ibikorwa byivugira ku buryo azamugeza ku rwego mpuzamahanga. N'ubwo Tanasha Dona adasobanukiwe neza nyiri "Katerina", yagaragaje ko ayikunda kandi imuza mu matwi kenshi. Ibi bigaraza ko umuziki w'Abanyarwanda ukunzwe hirya no hino ku Isi, kandi ushobora gukundwa byo ku rwego rwo hejuru mu gihe hashyirwa imbaraga zikomeye mu kuwumenyekanisha.


Tanasha bamubajije indirimbo y'umuhanzi wo mu Burundi yiririmbira 'Katerina'


REBA HANO INDIRIMBO KATERINA YA BRUCE MELODIE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND