RFL
Kigali

Audace ukorera umuziki muri Canada yamaze gusohora indi ndirimbo nshya yise 'Lover's Day'-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:16/02/2021 20:41
0


Muneza Shema Audace uzwi cyane nka Audace mu muziki uherutse gutangaza ko agiye gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga awukoreye aho atuye ndetse akaba aherutse gukora indirimbo yitwa 'Freestyle' yakoreye mu Rwanda afatanyije na B-Threy, kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Lover's Day'.



Mu kiganiro Audace yagiranye n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com yatangaje ko ibyo yavuze akomeje kugenda abishyira mu bikorwa aho kuri ubu yamaze guha abakunzi be indirimbo nshya yise Lover's Day aba agaragazamo urukundo rudasanzwe dore ko yanayisohoye ku munsi w'abakundana.

Mu kiganiro yakomeje agira ati: "Jyewe navuze ko intego yanjye mu muziki ari ugukora umuziki mpaka ubaye mpuzamahanga ndetse nkanakora umuziki mwiza yaba mu buryo bw'amajwi cyangwa mu buryo bw'amashusho kugira ngo abakunda ibihangano byanjye batazagira ikibazo ku byo nkora".

KANDA HANO WUMVE LOVER'S DAY YA AUDACE 


Yakomeje kandi atangaza ko uretse izi ndirimbo amaze gukora, afite n'izindi nyinshi zirimo n'izo yagiye akorana n'abahanzi bagenzi be ateganyea kugenda ashyira hanze buhoro buhoro. Avuga ko yizeye ko abo azigenera bazazikunda cyane cyane ko ari indirimbo nziza mu buryo bwose. Kugeza ubu Audace nta 'Management Team' afite aracyakora umuziki byose abyifasha uretse ubufasha bumwe na bumwe agenda akura ku nshuti ze bwaba ubw'inama ndetse n'ubundi bwose bamuha.

Yijeje abanyarwanda muri rusange by'umwihariko abakunda umuziki we ko adateganya kuva mu muziki cyangwa kuza akongera akabura nk'uko byigeze kumugendekera ubwo yajyaga kwiga hanze, abizeza ko ubu ari igihe cyo kumva umuziki utandukanye n'uwo bari basanzwe bumva.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA AUDACE LOVER'S DAY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND