RFL
Kigali

VIDEO: Umukunzi we yaryamanye n'abandi bagabo yifata amashusho arayamwoherereza kugira ngo amuhime - Ikiganiro n'umuraperi Generous 44

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:16/02/2021 15:54
0


Umuraperi Generous 44 yatangaje ko atagikundana n'umukobwa bari bamaranye igihe uzwi nka Ella muri filime y'uruhererekane 'Makanika'. Avuga ko iyo filime ari nayo yaba yarabaye intandaro yo gutandukana kwabo. Ngo barashwanye bituma Ella afata amashusho aryamanye n'abandi bagabo arayamwoherereza kugira ngo amuhime.



Generous 44 ni umuraperi uzwi mu Rwanda aho yagiye amenyekana cyane mu ndirimbo nko 'Ku kagali', 'Ntabirenze' n'izindi nyinshi zagiye zimenyekana mu mafilme asobanuye ubwo yafashwaga n'umusobanuzi wa filime uzwi nka Rocky Kirabiranya. Kugeza ubu ariko ntabwo bagikorana kuko Generous 44 yasimbujwe undi muraperi uzwi nka Papa Cyangwe ari nawe wenyine ubarizwa muri Rocky Entertainment.


Generous 44 yamaze gutangariza INYARWANDA TV ko yatandukanye n'umukobwa bari bamaranye igihe uzwi nka cyane Ella mu ma filime aho akina muri filime y'uruhererekane 'Makanika', bakaba batandukanye kubera ko hari ibyo batumvikanyeho, bigatuma uyu mukobwa Ella yifata amashusho aryamanye n'abandi bagabo maze arayamwoherereza mu rwego rwo kumuhima. 

Ibi bikaba byarababaje uyu musore bakundanaga ahitamo gutandukana nawe kugeza ubu, ndetse akanatangaza ko nta mukunzi agifite (Single). Yanavuze ko agiye kuba abyimye umwanya kugira ngo abanze yikorere umuziki we dore ko twanamusanze muri studio aho yari arimo akorera indirimbo ze nshya. 

Inshuro zose twagerageje kuvugana na Ella ntibyadukundiye kumubona kuri telefone ye igendanwa. Iyo tumubona, twari kumubaza icyabaye intandaro y'itandukana rye n'uwari umukunzi we Generous 44 tukanamubaza kuri aya mashusho aryamanye n'abandi basore bivugwa ko yoherereje uyu musore mu rwego rwo kumuhima.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GENEROUS 44









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND