RFL
Kigali

InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zirangije icyumweru cya Kabiri cy'ukwezi kwa Gashyantare 2021 zikunzwe cyane

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:13/02/2021 12:02
1


Umuziki kugira ngo uve ku ntambwe imwe ugere ku yindi bisaba gushyigikirana ndetse no gushimira uwakoze neza. Nyuma yo kubona ko hari indirimbo ziba zikunzwe ariko rimwe na rimwe ugasanga hari ababa batazizi ni yo mpamvu buri cyumweru InyaRwanda.com itegura indirimbo 10 zikunzwe cyane mu gihugu hose.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

Ikindi umuziki ni imbarutso y’ibyishimo ukaba umuyobora wo gutambutasa ubutumwa. Magingo aya, biba bigoye ko abantu bahurira ku kintu kimwe, gusa InyaRwanda.com nk’ikinyamakuru cy’imyidagaduro twakoze urutonde rw’indirimbo zikunzwe kurusha izindi. Indirimbo ihiga Izindi ni 'Ndabazi' ikagwa mu ntege n’indirimbo 'Solo'.

Ikindi twakwibutsa ni uko InyaRwanda Music ari rwo rubuga rukumbi mu Rwanda wasangaho indirimbo nyaRwanda nyinshi yaba iza kera cyangwa izigezweho. Nk'uko twabibabwiye inyaRwanda Music izajya ikora 'Top 10' buri cyumweru, buri kwezi ndetse na buri mwaka kuko twabonye ko ari bimwe mu bizamura umuziki wo mu Rwanda.


InyaRwanda Music

Bimwe mu byagendeweho dukora uru rutonde rw’indirimbo zikunzwe ni: uburyo zikunzwe kuri website yacu ya InyaRwanda Music, uburyo ziri gukinwa ku maradiyo anyuranye, ubusabe bw'abakunzi b’inyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu ndetse n’ikipe y'abanyamakuru ba InyaRwanda.com.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

1. Ndabazi By Marina Ft Social Mula

2. Solo By Nel Ngabo

3. Helena By Platin P

4. Papa By Butera Knowless

5. Urwo ngukunda By Alyn Sano

6. Bibi By B-Threy

7. Kuntsutsu By Papa Cyangwe Ft Juno Kizigenza

8. Dokima By Emmy

9. Ikinyafu By Bruce Melodie Ft Kenny Sol

10. Iyo byanze By Dj Zizou Ft Bruce Melodie & Social Mula


Muri Bonus track yacu turahasanga indirimbo 5:

1. Sogea ya Mani Martin

2. Si Belle Rmx By Yvan Buravan

3. Tulale By Yvan Buravan Ft Gaz Mawete

4. Jazzin Love By Empress Nyiringango

5. Nkoreho By Ibrazzi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndayisaba3 years ago
    ndabakundandacyanne





Inyarwanda BACKGROUND