RFL
Kigali

MTN Rwanda yagaragaje serivise yatanze zanyuze abafatabuguzi bayo mu 2020 zirimo n'izatanze umusanzu mu kwirinda COVID-19

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/02/2021 17:20
0


Mu kigarino n'itangazamakuru MTN Rwanda yagaragaje serivise yatanze ku bafatabuguzi bayo zikabanyura mu 2020 zirimo n'izatanze umusanzu mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.



MTN Rwanda sosiyete ya mbere mu itumanaho muri iki gihugu, iki kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kitabiriwe n'abakozi batandukanye bayo kuva ku muyobozi mukuru. Cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, kikaba cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mitwa Kaemba Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda niwe wari uyoboye iki kiganiro

Umwe mu bakozi ba MTN witwa Chantal ahereye ku gihembo iyi sosiyete iherutse guhabwa na RDB nk'abahanze udushya kurusha abandi, yavuze ko Leta yagaragaje ko bashoboye gutanga ibisubizo bya bimwe mu bibazo bihari.

Yatanze urugero rw'ukuntu mu mezi 3 ya mbere icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda, kubera Guma mu rugo abaturage bahuye n'ikibazo cyo kubona amafaranga babaga barabitse muri za banki wenda bashaka kuyashyira kuri Mobile Money ngo babone uko bayifashisha.

Aha yavuze nka MTN bashatse uko iki kibazo cyakemuka mu rwego rwo korohereza abafatabuguzi babo bakabona amafaranga kandi batishe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 by'umwihariko gahunda ya guma mu rugo.

Yagize ati "Twaricaye dushaka uburyo twabafasha kandi bagakomeze kwirinda ubwabo duhitamo gushyiriraho abafatabuguzi bacu uburyo bwo kwohererezanya amafaranga ku buntu mu gihe cy'amazi atatu". Yakomeje avuga ko mu ntangiriro z'umwaka bakomeje gukata rimwe ku ijana gusa igihe umuntu yohereje amafaranga mu rwego rwo gufasha abantu.

Umuyobozi mukuru wa MTN Mitwa Kaemba Ng’ambi wari uyoboye iki kiganiro yavuze ko Mobile Money ari uburyo bwo kohererezanya amafaranga abanyarwanda bishimiye kandi bwabafashije kwirinda muri ibi bihe icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi. Yifashishije imibare, yagaragaje ko abanyarwanda benshi bashimishijwe n'iyi serivise ya Mobile Money kuko umubare w'abayikoresha wiyongereye.

Yagize ati "Ubu utubajije ngo n'abantu bangahe muri miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana abiri zikoresha Mobile Money uyu munsi basigaye bakoresha Momo Pay, usanga bariyongereye kuko bageze kuri miliyoni n'ibihumbi magana ane".


Ubu MTN yamaze gushyiraho uburyo bwo guhamagara imirongo yose ukoresheje paki ikuboneye

Yakomeje avuga ko umubare w'abantu wazamutse cyane ukikuba inshuro zirindwi hagati y'amazi arindwi n'umunani. Kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ni uburyo Leta y'u Rwanda ishishikariza abantu gukoresha muri ibi bihe mu rwego rwo kwirinda.

Mu bindi byagarutsweho ni ibijyanye na Internet. Eugene umukozi muri RURA witabiriye iki kiganiro yashimiye MTN uruhare yagize mu gufasha abantu kubona internet nziza bakabasha gukorera mu rugo ndetse n'abana bakiga.

Mu bibazo abanyamakuru bibanzeho muri iki kiganiro ni ibijyanye n'umutekano w'amafaranga abantu babika kuri Mobile Money akenshi ari naho hakunze kuvuka ibibazo. Kuri iki kibazo abanyamakuru basubijwe ko abantu badakwiye kugira impungenge kuko hari uburyo bwo gukurikirana ibibazo nk'ibi igihe bimenyeshejwe inzego bireba hakiri kare.

Benshi mu bakozi ba MTN Rwanda barimo n'umuyobozi wayo bavuze ko abanyarwanda bitega izindi serivise nziza kandi nshya uko bwije n'uko bukeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND