RFL
Kigali

Nibamfashe mbone Moto: Bigega wiyitirira kwambara isume ati 'Nari nzi ko bazamfunga'! Ese ni nde w'ukuri?-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:10/02/2021 21:01
0


Nyuma y'uko tubonye umusore wambaye isume ari gufana Amavubi mu mihanda ya Nyamirambo, habonetse undi uvuga ko ariwe w'ukuri ndetse ko atigeze ajya gufanira i Nyamirambo ko we yari ari ku Gisozi. InyaRwanda Tv twamusanzeyo ngo tuganire nawe ndetse tunarebe aho avuga ko yari ari.



Umusore uzwi nka Bigega niwe uvuga ko yasohotse yambaye isume akajya gufana mu mihanda ya Gisozi. Yatangaje ibi nyuma y'iminsi micye InyaRwanda isohoye mbere y'abandi inkuru ivuga ku musore w'i Nyamirambo waduhamirije ko ariwe wagaragaye yambaye isume mu mihanda y'i Nyamirambo. Kugeza ubu hamaze kuboneka abandi bantu 2 ubwo bose hamwe bakaba bane (4). Mu kiganiro gito twagiranye na Bigega, yavuze ko abo bandi ari abamwiyitirira.


Yagize ati: "Njye ni uko nabanje kugira ubwoba bwo kujya mu itangazamakuru kuko ntari mbimenyereye ubwo rero babonye njye ntagiye mu itangazamakuru bose bahita batanguranwa kujya kwigaragaza kugira ngo bagire ngo nibo, ariko sibo ni njye wa nyawe kuko mfite n'abantu bamfotoye ahubwo wenda ikibazo ni uko ntagaragara mu maso ari nabyo bishobora kuba byaratumye mbona benshi banyiyitirira".

Uyu musore witwa Bigega yavuze ko yabanje gutinya kujya mu itangazamakuru 

Bigega uvuga ko yashimishwa cyane no kujya aherekeza Amavubi aho yagiye gukina, yatangaje ko iyo umusore w'i Nyamirambo wamwiyitiriye atajya mu itangazamakuru, nawe atari kurijyamo kubera ubwoba yari afite kuko yakekaga ko ashobora gufungwa kubera ko yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Avuga ko abamwiyitirira bakambara isume, batamubabaza ahubwo abashimira cyane. Yasabye abakunzi ba ruhago ko bamufasha akabona moto kuko yamufasha kwiteza imbere.


Umufana yagiye mu muhanda kwishimira intsinzi y'Amavubi akeneye isume

Byari tariki tariki 26 Mutarama 2020 ubwo Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi yatsindaga ikipe y'igihugu ya Togo ibitego 3:2, ikabona itike yo guhatana muri 1/4 muri CHAN 2020. Nyuma y'iyi ntsinzi yabonetse ku gitego cya 3 cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest, byari ibirori bikomeye ku bakunzi b'Amavubi by'umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali.

Nituvuga Umujyi wa Kigali, uhite unyarukira i Nyamirambo ahafatwa n'abahatuye nk'umurwa mukuru wa Kigali, ho byari ibindi bindi, dore ko abantu benshi bagiye mu mihanda bakabyina, bakaririmba, ndetse bagakora n'akarasisi mu kwishimira intsinzi y'Amavubi. Usibye abantu bagiye mu mihanda, ku mbuga nkoranyambaga, naho habereye ibirori bikomeye by'abari bishimiye iyi ntsinzi y'Amavubi. Hari abavugaga ko Amavubi 'yatogosheje' Togo mu gushaka kuvuga ko Amavubi yatsinze Togo.


I Nyamirambo, ni ho hagaragaye umusore utaramenyekanye amazina, wari ukenyeye isume y'ibara ry'iroza - ibyaketswe ko ashobora kuba yari yiryamiye cyangwa se yitegura kuryama, ariko yanga kuguma mu nzu atishimanye n'abandi intsinzi y'Amavubi. Ifoto ye yasakajwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga kuva uwo munsi kugeza ubwo twamusuraga iwe mu rugo.


Kugeza ubu bamaze kuboneka abasore bane aho buri umwe ahamy ko ariwe wa nyawe wari wambaye isume. Ese uwa nyawe koko ni nde, ubeshya ni nde?

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV TWAGIRANYE NA BIGEGA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND