RFL
Kigali

Muchoma yasohoye indirimbo nshya 'Wabimenya Ute' ahumuriza abagizweho ingaruka na Covid-19

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:8/02/2021 8:47
0


Nizeyimana Didier wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Muchoma yashyize indirimbo ye nshya yise 'Wabimenya ute' yasohokanye n'amashusho yayo. Muchoma amaze iminsi abarizwa mu Rwanda nyuma y'igihe kinini yabaye muri Amerika. Avuga ko atazasubirayo kuko ashaka gushyira imbaraga nyinshi mu muziki kandi kuwukorera i Kigali akaba ariho bimworoheye.



Muchoma yisangije inkuru yo kuba yarabaye mu buzima bushaririye aho yakuriye mu mihanda yo muri Rubavu n’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ashakisha ibyo kurya ku muhanda. Ubuzima bwe bwaje guhinduka, ubu ni umwe mu bantu bifashishije ndetse akunze kugaragara afasha abandi.

KANDA HANO WUMVE 'WABIMENYA UTE' YA MUCHOMA

Nk'uko aherutse kubitangariza inyaRwanda.com, Muchoma ni umwe mu bahanzi banyuze mu buzima bugoye bari mu muziki. Kuri afite indirimbo nshya yise 'Wabimenya ute', akaba yasabye abantu kuyireba vuba vuba kuko ngo ishobora kuza gukurwa ku rubuga rwa YouTube bitewe n'amagambo ateye ubwoba arimo.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa YouTube Muchoma yagize ati: "Dedication ku miryango yasubijwe inyuma na Coronavirus, bikaba ubungubu kubona ikibatunga ari ingorabahizi, gusa muhumure bizashira ubuzima bukomeze!!". Aya ni amagambo Muchoma yatangaje ndetse akanaba amwe mu magambo agize indirimbo ye nshya yise 'Wabimenya ute'.


Muchoma yashyize hanze indirimbo nshya 'Wabimenya ute' anyomoza ibihuha biri ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yapfuye 

REBA HANO INDIRIMBO 'WABIMENYA UTE' YA MUCHOMA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND