RFL
Kigali

Empress Nyiringango wakoranye muzika na Miss Jojo na Miss Shanel yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Jazzin Love'-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:5/02/2021 11:25
0


Empress Nyiringango uba muri Canada yamaze gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Jazzin love' nyuma y'igihe gito akoze indirimbo yitwa 'Wanalia'. Iyi ndirimbo ye nshya iri mu njyana itamenyerewe cyane hano mu Rwanda ya Jazzy ivanze na Gakondo ndetse isa nk'aho itanazwi na bamwe mu bakunda umuziki nyarwanda.



UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'JAZZIN LOVE' YA EMPRESS NYIRINGANGO


Nyiringango Empress yamamaye kera nka Missy Nina aho yakoranaga n'ibyamamare byari bigezweho cyera nka Miss Jojo ndetse na Miss Shanel, Rafiki n'abandi benshi. Ni umuhanzikazi nyarwanda w'umuhanga uba muri Canada, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda aho yaje gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze zirimo na 'Wanalia' aherutse gushyira hanze. Aririmba mu rwunge rw’injyana zitandukanjye nka Afro-soul, jazz, blues, reggae na gakondo. Empress Nyiringango akunda kwifashisha guitar mu guhanga ndetse no mu bitaramo acurangamo.


Mu mwaka wa 2019 yasohoye indirimbo (Audio) eshatu

Mu ndirimbo ze harimo; Jazzin love ari nayo nshya yamaze kujya hanze iri kumwe n'amashusho yayo, 'Amahoro i Rwanda', 'Ishimwe'; yafashijwe n’inkunga yahawe na Canada Council for the Arts. Muri 2018, yaririmbye mu ndirimbo yitwa “Free to live again” hamwe n’abahanzi batandukanye muri Canada; (murayisanga kuri Sound Cloud).

Indirimbo ze zose mushobora kuzumva no kuzigura kuri website yitwa on Bandcamp ndetse no kuri InyaRwanda Music ya InyaRwanda.com. Uyu muhanzikazi amaze iminsi mu gihugu cy'u Rwanda ari gutunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nka 'Jazzin love', yasohoreye amashusho yayo kuwa gatatu aho amashusho yayo yatunganyijwe na Bob Chris Rahem, 'Amahoro i Rwanda' n'izindi nyinshi.

REBA HANO INDIRIMBO 'JAZZIN LOVE' YA EMPRESS NYIRINGANGO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND