RFL
Kigali

Umuherwe Jeff Bezos nyuma y’imyaka 27 ashinze Amazon yikuye ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’iki kigo, akigabiza Andy Jassy

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:3/02/2021 8:11
0


“Nzabona umwanya n’imbaraga byo kwita kuri Day 1 Fund, the Bezos Earth Fund, Blue Origin, The Washington Post n’ibindi binshimisha” Jeff Bezos ubwo yatangazaga ubwo yari ari gusezera abakozi. Uyu munsi wa none Amazon ni cyo kigo gikize ku Isi n'agaciro ka tiriyaridi $1.7, Bezos yisimbuje umwe mu bakozi umaze imyaka 24 amukorera.



Jeff Bezos yeguye ku mwanya w’umuyobozi mukuru (Chief Excutive Officer) wa Amazon kuri uyu wa 2 Gashyantare 2021, nyuma y’imyaka isaga 27 ashinze iki kigo aho agiye kuzajya akora nk’umuyobozi wungirije. Kuri uyu munsi wa none uyu mugabo niwe mukire wa mbere ku Isi aho ageretse na Elon Musk nyiri Space X na Tesla uri kumurya isata burenge.

Ubuyobozi bwa Jeff Bezos ntabwo burangiye kuko niwe ufite imigabane myinnshi muri iki kigo ndetse azanakomeza kuyobora ariko atariwe muyobozi mukuru. Bwana Andy Jassy uzasimbura Jeff Bezos ni umwe mu bakozi bamaze igihe muri iki kigo kuko yakigezemo mu mwaka wa 1997 bivuze ko akimazemo imyaka igera kuri 24, akaba yari umuyobozi n’uwatangije imwe muri serivisi zitangwa n’iki kigo ya web services (Cloud Computing).

Mu gusezera Jeff Bezos atebya n’abakozi be yagize ati “Kuba umuyobozi wungirije n’ubundi bizatuma mpora hafi y’ikigo cya Amazon gusa nzabona umwanya n’imbaraga byo kwita kuri Day 1 Fund, the Bezos Earth Fund, Blue Origin, The Washington Post n’ibindi binshimisha”. 

Ibi byashimangiwe n’ibikubiye mu ibaruwa yahaye umuryango w’ubuyobozi bw’iki kigo aho yagize ati ”Kuba umuyobozi mukuru ni inshingano zimbitse kandi zitwara umwanya biba bigoye kugira ikindi kintu witaho”.

Ku rundi ruhande, ku bazi umugambi w'uyu mugabo ni uko afite gahunda yo kwigarurira ubucuruzi bw’ingendo zo mw’isanzure dore ko mugenzi we bahatanye Elon Musk nyiri Space X ari nayo ihanganye na Blue Orgin ya Bezos, amaze kumurya isata burenge haba mu bufindo bushingiye ku isanzure yewe no mu butunzi.

Bezos ati ”Ntabwo nigeze ngira imbaraga gusa ntabwo nshaje, mfite inyota yo gutekereza kimwe cyose cyatuma ibi bigo byanjye byose bisugira bigasagamba”. 

Menya amateka y'ubuzima bwa Jeff Bezos

Jeff Bezos ntabwo ari we nyiri ikigo cy’ikoranabuhanga cyangwa uwagitangije weguye ku mwanya wo kuyobora ikigo abereye umubyeyi kuko ni benshi twagiye tumenya harimo nka Bill Gates wateye umugongo Microsoft, Jack Ma wasize Alibaba na Larry Ellison nyiri Oracle, gusa bose gahunda baba bafite ni ya yindi umunyarwanda yavuze agira ati ”urukwavu rukuze rwonka abana”, aba nabo barakomeza bagasarura amafaranga y’imirengera muri ibi bigo baba barashinze.


Ikigo cya Amazon kiri mu bigo byahiriwe n’umwaka wa 2020 ndetse biha amahirwe na nyiracyo Jeff Bezos kuko byamutije umurindi ubutunzi bwe burikuba karahava.

Mu mezi agera kuri 3 asoza umwaka wa 2020, iki kigo cyakoreye amafaranga y’umurengera agera kuri miliyari $100. Magingo aya iki kigo kiri mu bigo bya mbere ku Isi aho gifite agaciro ka tiriyali $1.7. Uyu munsi wa none Jeff Bezos ni umukire wa mbere ku Isi atunze abarirwa kuri miliyari $196.2, akaba afite imyaka 57 aho agubwa mu ntege na Elon Musk w’imyaka 50 utunze miliyari $188.3.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND