RFL
Kigali

Umugore wa Perezida Ndayishimiye yatangije Miss Burundi 2021: Ibihembo n’ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yiyandikishe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/02/2021 22:36
0


Angeline Ndayishimiye Umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, yatangije ku mugaragaro irushanwa rya Miss Burundi 2021 rigiye kuba nyuma y’imyaka ine risubikwa bitewe n’impamvu zitandukanye zagiye zitangwa n’abahabwaga kuritegura mu bihe bitandukanye.



Madamu Angeline yatangije iri rushanwa mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, kuri Royal Palace Hotel mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Irushanwa rya Miss Burundi ryubakiye ku ntego y’Ubwiza n’Ubwenge bw’umukobwa w’Umurundikazi.

Mu ijambo rye, Madamu Angeline Ndayishimiye yashimye Minisiteri y’Ubucuruzi, Gutwara abantu n’ibintu, Inganda n’Ubukerarugendo ndetse na Kompanyi SS Enterpriese bahuje imbaraga bakongera gutegura iri rushanwa ryari rimaze imyaka ine ritaba, dore ko baheruka gutora Nyampinga mu 2017.

Yasabye abishyize hamwe gutegura iri rushanwa kuzarangwa no gukorera mu mucyo, no gukora uko bashoboye mu guteza imbere ubukerarugendo n’Umuco.

Madamu Angeline yavuze ko Nyampinga w’u Burundi akwiye kuba ari mwiza kandi afite ubwenge n’umuco ku buryo aba ikitegererezo ku bandi bakobwa bo mu Burundi.

Yasabye ababyeyi gushishikariza abana babo kwitabira iri rushanwa bakagaragaza icyo bashoboye. Avuga ko umukobwa uzatsinda iri rushanwa rya Miss Burundi 2021 azahagararira u Burundi mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi birimo Akeza.net bivuga ko abakobwa batangiye kwiyandikisha muri iri rushanwa kuva kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021, iki gikorwa kimaze gutangizwa.

Umukobwa uzambikwa rya Miss Burundi azamenyekana ku wa 10 Mata 2021.

Sultan Souleymane Umuyobozi wa Kompanyi SSEntreprise (Société organisatrice de Miss Burundi 2021, yahawe gutegura iri rushanwa yavuze ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2021 azahabwa imodoka (Voiture), umushahara buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe. Azishyurirwa kandi amafaranga y’ishuri muri Kaminuza yo mu Burundi azahitamo kwiga.

Ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yitabire Miss Burundi 2021:

1.Kuba ari umukobwa

2.Kuba ari Umurundikazi kandi afite Irangamuntu

3.Kuba afite imyaka hagati ya 18 y’amavuko na 25 y’amavuko

4.Kuba afite ibiro bitarenga 65

5.Kuba abasha kuvuga neza Ikirundi ndetse n’Igifaransa

6.Afite uburebure nibura bwa 1,65 Cm

7.Umukobwa asabwa kuba nta mwana afite kandi atarashatse umugabo.

8.Agomba kandi kwerekana icyemezo cy’uko atafunzwe

9.Agomba kwerekana Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye

10.Agomba kandi kuba yiteguye kuzamara umwaka wose mu Burundi mu gihe cy’umwaka azamarana ikamba.


Angeline Ndayishimiye umugore wa Perezida Burundi yatangije ku mugaragaro irushanwa rya Miss Burundi 2021


Dacy Mun [Niyo mazina akoresha kuri Instagram] yagaragaje ibintu 10 umukobwa asabwa kugira ngo yitabire Miss Burundi 2021

Sultan Umuyobozi wa Sosiyete yahawe gutegura Miss Burundi 2021 yavuze ko Nyampinga bazamwishyurira Kaminuza

Abantu batandukanye bafite aho n'igikorwa cya Miss Burundi 2021

Irushanwa rya Miss Burundi rigiye kuba nyuma y'imyaka ine risubikwa








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND