RFL
Kigali

Audace ukorera umuziki muri Canada akaba mubyara wa Producer Eazy Cuts yashyize hanze indirimbo yakoranye na B-Threy-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:28/01/2021 14:20
0


Muneza Shema Audace uzwi cyane nka Audace mu muziki yatangaje ko agiye gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga awukoreye aho atuye muri Canada mu gushimisha abafana be. Yahise asohora indirimbo nshya 'Freestyle' yakoreye mu Rwanda afatanyije na B-Threy umenyerewe mu njyana ya Trap.



UMVA HANO INDIRIMBO 'FREESTYLE' YA AUDACE FT B-THREY

Audace uba muri Canada kugeza ubu ni umusore urangije amashuri ye ejo bundi muri 2020 aho yari yagiye kwigira muri Canada akaba ari naho akiba kugeza ubu. Yatangaje ko agiye gutangira gukora umuziki we. Mu gushimisha abakunzi be yahise ashyira hanze indirimbo ye yakoze ubwo aheruka mu Rwanda akaba yarayikoranye n'umuhanzi B-Threy. Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo. 


Ikindi wamenya kuri Audace ni uko ari mubyara wa Ihirwe Eloi uzwi cyane mu gutunganya amashusho nka Eazy Cuts akaba ari nawe umukorera amashusho y'indirimbo ze mu gihe amajwi ayakorerwa n'uwitwa Scott beats. Audace yize ibijyanye na mudasobwa (Machinist), akaba ateganya ko umuziki we azajya awukorera muri Canada aho aba n'ubwo avuga ko bitazamworohera.

Icyakora avuga ko agomba kubigeraho kuko afite inzozi zo guha abanyarwanda umuziki mwiza, icyo byamusaba cyose akaba yiteguye kugikora. Avuga ko ashaka kuzazana itandukaniro mu muziki we n'abandi. Umuziki yawutangiye mu 2016 ubwo yawukoreraga kwa Dr Ngaji ahazwi nko muri Green Ferry hakujije ba Bushali naba B-Threy mukunda kugeza ubu. 

Indirimbo ye ya mbere yakozwe yayise 'Impossible love' ikaba yarasohotse mu mwaka wa 2017 n'ubwo yahise asa nk'uva mu muziki kuko yahise ajya kwiga hanze y'igihugu, gusa avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri ye muri 2020, ubu agiye kugaruka neza mu muziki we. Audace yizeza abanyarwanda ko ubu agiye gukorana imbaraga nyinshi mu muziki na cyane ko mbere yazitirwaga n'amasomo, ariko ubu akaba yarayasoje.


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA AUDACE FT B-THREY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND