RFL
Kigali

Mike Kayihura yazirikanye abamusabye indirimbo ibyinitse kuri EP ye nshya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/01/2021 12:25
0


Umuhanzi w’umuhanga Mike Kayihura uherutse guhatana mu irushanwa ry’umuziki rya Prix Découvertes RFI 2020, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Jaribu’ yabaye iya mbere kuri EP (Extended Play).



Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi asohoye muri uyu mwaka wa 2021. Iri kuri Ep ye nshya amaze igihe akoraho yitiriye indirimbo ye ‘Zuba’.

Iyi ndirimbo ye ‘Jaribu’ yumvikanamo umudiho utandukanye n’uwumvikana mu ndirimbo ze zabanje. Yayikoze mu rwego rwo kuticisha irungu abafana be n’abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe bamubwira ko bakeneye indirimbo ibyinitse

Ati “Nari nsanzwe nkora indirimbo nziza ariko zituje. Kuri iyi nshuro na babandi bahoraga bambwira ko bashaka indirimbo zibyinitse kuri iyi nshuro nabibutse.”

Yabwiye INYARWANDA ko EP ye izaba iriho ziri hagati ya zirindwi n’umunani kandi ko zizaba ari ‘nziza cyane’.

‘Jaribu’ bivuze kugerageza. Aririmba abwira umukobwa ko ashaka kongera kugerageza nanone nyuma y’ibihe bitoroshye bamazemo iminsi.

Uyu muhanzi yavuze ko EP ye nshya ageze kuri 60% ayitunganya. Iriho indiribo nka ‘Jaribu’, ‘Zuba’ n’izindi nyinshi avuga ko bidatinze zizasohoka. Ati “Izindi nazo zizagenda ziza hadaciyemo umwanya munini hagati y’inshya n’iyabanje.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'JARIBU' Y'UMUHANZI MIKE KAYIHURA

Mu Ugushyingo 2020, Mike Kayihura yari ku rutonde rw’abahanzi bo muri Afurika bari bahataniye igihembo gikomeye gitangwa na Radio y’Abafaransa, RFI, kizwi nka Prix Découvertes RFI.

Ntiyabashije gutsinda, kuko Prix Découvertes RFI 2020 yegukanwe na Young Ace Waye wo muri Congo Brazaville.

Mike Kayihura ni umuhanzi w’umunyarwanda wavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, ku wa 16 Ukwakira 1992. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali.

Urugendo rw’umuziki we rwatangiriye muri korali yitwa ‘Christ Church Lin Rwanda’, aho yakurije impano ye, yiga byinshi bijyanye n’umuziki n’ibindi bityaza impano y’uyiyumvamo.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye mu ishuri mpuzamahanga cya Baccalaureate yahisemo guhita atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, ashyize imbere gukurikira impano ye kugeza n’ubu.

Ni umwe mu bahanzi bize amasomo y’umuziki mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia mu mwaka wa 2013, aho yigiye ibijyanye no kwandika indirimbo, yumva neza ubuvanganzo n’uko butezwa imbere.

Guhera mu mwaka wa 2014 yasohoye indirimbo ze bwite. Ndetse mu mwaka wa 2019 yakoze kuri Album ye ya mbere iriho indirimbo z’uruvange. Anakora kuri ‘Ep’ yise ‘6:30” iriho indirimbo ‘Sabrina’ yamuhesheje kwisanga muri iri rushanwa.

Uyu muhanzi kandi yanditse indirimbo ‘Katerina’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Bruce Melodie mu mwaka wa 2019. Ndetse yakoranye indirimbo n’abarimo umuraperikazi Angell Mutoni, Mucyo n’abandi benshi.

Mike Kayihura yasohoye indirimbo 'Jaribu' yabaye iya mbere kuri EP ye nshya yise 'Zuba'

Mike yavuze ko ageze kuri 60% ategure EP ye nshya iriho indirimbo zibyinitse n'izindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JARIBU' YA MIKE KAYIHURA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND