RFL
Kigali

Umushumba Mukuru azajye avanwaho na Pansiyo: Ibintu bitanu ADEPR ikwiriye kwitaho mu kunoza neza impinduka nziza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/01/2021 10:40
1


ADEPR ifite abakristo barenga Miliyoni ebyiri mu gihugu hose, ni torero ryagarutse kenshi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda biturutse ku bibazo byabaga byananiwe gukemurwa n'Abayobozi bakuru b'iri torero ndetse hari n'ibyo nabo ubwabo bashinjwaga nko kunyereza umutungo n'ibindi. Kuri ubu ADEPR ifite abayobozi bashya bitezweho impinduka nziza.



Pastor Ndayizeye Isaie ni we Muyobozi mushyawa ADEPR uherutse guhabwa izi nshingano n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB. Yahawe kuyobora Komite y'inzibacyuho mu gihe cy'amezi 12 uhereye tariki 08/10/2020. Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rev Karuranga Ephrem nawe wari wasimbuye Bishop Sibomana Jean.

Mu gihe gito amazeho, Pastor Ndayizeye Isaie amaze gukora impinduka zinyuranye zirimo gukuraho Urwego rw'Itorero ry'Akarere n'Urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho aho yashyizeho Indembo 9 mu gihe hari hasanzweho eshanu. Ni ibintu byishimiwe n'abakristo batari bacye ba ADEPR, bavuga ko ibyo ari gukora bitanga icyizere cy'ejo heza h'itorero rya ADEPR ryari rimaze imyaka myinshi rivugwamo 'bombo bombori'.

Icyakora hashize imihsi micye habonetse abantu babiri bavuga ko iyi komite kwiriye kweguzwa kuko ngo iyobowe n'abantu badafite uburambe ndetse bakiri bato mu myaka. Byinshi kuri aba bagabo urabisanga mu nkuru twakoze ifite ubutwe ugira uti 'Ni abana, nta burambe bafite! Bamwe mu bakristo ba ADEPR bandikiye RGB ku bw'impungenge batewe na Komite Nyobozi iriho ubu'.

Umuvugabutumwa wo mu Itorero rya ADEPR, Fred Kalisa yanyujije ku InyaRwanda.com, ubutumwa bukubiyemo ibitekerezo bye bwite, bugaruka ku bintu 5 abona itorero rya ADEPR rikwiriye kwitaho mu kunoza neza impinduka nziza. Twabibutsa ko mu nshingano komite y'inzubacyuho yahawe na RGB harimo 'gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR. 


Ev Fred Kalisa yagaragaje ibintu bitanu byafasha ADEPR gushinga imizi

Soma ubutumwa bwa Ev Fred Kalisa bugaragaza ibintu 5 byafasha ADEPR kunoza impinduka. Tutagize ijambo na rimwe dukuramo cyangwa ngo twongeremo irindi, Ev Fred Kalisa uzwi gutanga ibitekerezo bigamije kubaka itorero, yagize ati:

"Ibintu 5 ADEPR ikwiriye kwitaho mu kunoza neza impinduka nziza:

1) Kugira umushumba Mukuru: Ibi ndabivugira ko itorero riba rikeneye umushumba mukuru akaba ari we umenya intama ashumbye kandi wanagendera mu byanditswe. Yesu yabise abashumba bityo inzego ziyoboye itorero rya ADEPR uko zari zimeze uriyobora yitwa Representant ndetse n'abandi bamwungirije. Ariko ubwo buryo usanga ahanini abanyetorero batari bakwiye kuyoborwa na representant ahubwo bakayobowe n'umushumba mukuru w'itorero. 

Noneho ibyo mu mategeko bikagira abandi babiyobora banabyigiye kuko uba wakwitwa representant utanazi iby'amategeko byo ubwabyo murumva ko hari imbogamizi biteje ndetse n'amakenga y'uko bizakorwa neza. Ikindi ni amafaranga y'umurengera agenda kuri izo nzego z'aba Representant n'abandi bamwungirije bitari ngombwa ari imyanya abantu bakora mu kwitanga wenda bakagenerwa ibibafasha mu kazi ko guhagararira itorero mu mategeko.

Nk'uko hari n'indi myanya ikorwa ku bwo kwitangira umurimo w'Imana bityo bikagabanya ibigenda ku bayobozi bo hejuru kandi atari ngombwa rwose. Habayeho umushumba mukuru umwe akagira aba Coordinateur bamufasha gushyira mu ngiro umurongo mugari w'itorero. Byafasha itorero mu buryo bwo kugabanya ibigenda ku bayobozi ndetse n'imvururu za hato na hato zishingiye ku myanya. Ikindi ni uko umushumba mukuru yazajya ayobora akavanwaho na pansiyo (Ikiruhuko cy'izabukuru) byatanga igisubizo kirambye.

2) Gushyira ubuzima gatozi muri za Paruwasi: Mbere paruwasi za ADEPR zari zifite ubuzima gatozi ukabona bitanga umusaruro kndi mwiza kuko abashumba bigeneraga uko paruwasi ibaho ndetse ikanakora ibikorwa bya paruwasi ugasanga byarafashaga itorero cyane. Ikindi byafashaga abanyetorero bo muri paruwasi kuko babaga bazi ko imbaraga batanga mu kubaka itorero bihera iwabo bigatuma bakora cyane kugira ngo kuri paruwasi zabo hamere neza kandi bifasha kuba abanyetorero bagira uko bakurikirana aho imbaraga batanga aho zijya mu buryo butagoranye. Ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwegereza abanyetorero itorero ryabo ndetse n'ibibakorerwa.

3) Gushyira CA abanyetorero bagizemo uruhare: CA ni urwego rukuru mu itorero rya ADEPR rukurikiranira hafi ibikorerwa abanyetorero nagereranya n'inteko ishinga amategeko. Ubundi yakabaye ishyirwaho n'abagenerwa bikorwa kugira ngo bakurikirane koko ibibakorerwa ko bikorwa neza kandi mu mucyo ariko usanga abajya muri CA bashyirwaho na Board ugasanga ibyari kurengera abagenerwa bikorwa biragoye kuko uwagushyizeho ntiwamwakura.

Rero mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo kirambye cya ADEPR, abagize CA nibashyirweho n'abagenerwa bikorwa aribo banyetorero ibyo byagira umurongo bihabwa ariko bigakorwa biturutse ku ma paruwasi bizagora wa muntu Sekibi yashaka kunyuramo ngo atandukire akoreshe nabi iby'itorero cyangwa ngo ayobore uko yishakiye kuko haba hari inzego atashyizeho zimugenzura.

4) Kwimikwa kw'abapasitoro: Uzasanga abantu bijujuta uko abantu bagiye mu myanya y'ubupasitoro aho usanga bamwe bavuga ko habayemo ubutiriganya mu kwimikwa. Ugasanga bihesha isura mbi itorero kuko bifatwa nk'aho harimo ababihabwa bitewe n'ubushuti bafitanye n'ubimika. Bigatuma amuha uwo mwanya aho abanyetorero batabyakira neza kuko babibonamo amanyanga. Kuko umuntu ari inshuti ya runaka akamwika ugasanga nta buhamya bwiza wenda uwo muntu afite cyangwa ubushobozi bwo kuyobora itorero ugasanga bizanye umwuka utari mwiza mu itorero.

Bityo rero ADEPR ikeneye gushyiraho umurongo uhamye ntakuka w'uko abashumba bimikwa mu buryo bunyuze mu mucyo hatarimo uburiganya bigahera muri paruwasi abashumba bakigana ubushishozi umuntu benda guha izo nshingano kandi basanzwe babona babana nawe babona ko abikwiye koko bizatuma abanyetorero bagarurira icyizere ubuyobozi.

5) Kwagura ibikorwa remezo: ADEPR ni itorero rikomeye rimaze gushinga imizi hano mu Rwanda ndetse n'imahanga aho usanga buri kagari ko mu Rwanda uhasanga urusengero rwa ADEPR bityo ibyo bigaragaza imbaraga itorero riba rimaze kugira ndetse n'ibikorwa bitandukanye ryakoze byiza bizamura itorero.

Ariko iyo urebye neza ibikorwa remezo byaryo biracyari ku kigero kidashimishije ugereranyije n'imbaraga zaryo n'abayoboke baryo, bityo hakaba hakenewe uburyo bwo kuzamura ibikorwa remezo kuko bifasha itorero mu bikorwa bitandukanye byo kuzamura abanyetorero ndetse n'abashumba muri rusange ndetse bikanazamura igihugu bitanga ubumenyi ndetse na'kazi ku batagafite".


Komite y'inzubacyuho ya ADEPR iyobowe na Pastor Ndayizeye Isaie (iburyo)


Pastor Isaie Ndayizeye Umuvugizi wa ADEPR yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rev Karuranga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugaba david3 years ago
    Igitekerezo natanga izingingo bazigendeho byafasha itorero guter,imbere rikaguka cyane murakoze





Inyarwanda BACKGROUND