RFL
Kigali

Tripple Ghetto Kids bamamaye mu kubyinira abahanzi bakomeye ku isi barimo Chris Brown na French Montana byabamariye iki gifatika?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:28/01/2021 11:09
0


Umunsi wo kwamamara nta muntu uwutegura ariko ibizatuma isi ikumenya birategurwa umunsi ku wundi. Itsinda ry’abana bakiri bato ryamamaye mu 2014 nyuma yo kugaragara mu mashusho ya 'Sitya Loss' ya Eddy Kenzo byababereye umugisha baza gukundwa kugeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iwabo w’umuziki ugezweho.



Inzu y’akataraboneka no gutangiza umuryango utari uwa Leta ufasha abakennye ni umusaruro ufatika aba bana basaruye mu muziki. Ariko benshi ntibazi ibyo bahugiyemo muri iyi minsi. Ntabwo byoroshye kuba buri wese wifuza kwamamara yabigiriramo umugisha ndetse n’imibereho ye igahinduka. Gusa umuntu ukora ibyo azi abikunze kandi akagira uburyo akoresha mu kubimenyekanisha birangira bimuhaye ubutunzi n’igikundiro. 

Triplets Ghetto Kids babyinnye mu ndirimbo ya Karim Kharbouch (French Montana) na Swae Lee yitwa 'Unforgettable' mu myaka itatu ishize iyo urebye kuri shene ya YouTube usanga abarenga miliyali barayirebye. Ariko rero iyo babyinnyemo ya Chris Brown yitwa Back To Love imaze kurebwa na miliyoni 29 mu gihe cy’imyaka isatira ibiri.

None ko barebwe bakanamamara byabamariye iki?


Hari inkuru yanditswe na kulturehub.com ifite umutwe ugira uti: 'The Triplets Ghetto Kids have new lives after ‘Unforgettable’ video. Uwagerageza kubishyira mu Kinyarwanda yavuga ko nyuma yo kugaragara mu ndirimbo Unforgettable ubuzima bwabo bwarahindutse. 

Mu 2018 French Montana yituye aba bana abagurira inzu nziza ndetse ifite byose birimo ibibuga n’aho kogera (piscine). Ni itsinda rigizwe n’abakobwa batatu n’abahungu batandatu. Mbere y’uko bahura na French Montana kubona ibyo kurya byari ikibazo, amafaranga yo kwishyura ku ishuri byari inzozi kuyabona buri gihembwe.

Inzu nziza nini bahawe na French Montana


Ubwo baganiraga na BBC uwari ufite imyaka 13 ubu afite 15 icyo gihe yitwa Tumwesigye yagize ati: ’’Nari umwana ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye Isaac mu cyaro iwacu twaraguraga ibyuma bishaje tukabigurisha noneho nkabona ayo kwishyura ku ishuri’".

Yakomeje abwia umunyamakuru witwa Haider Saleem ko batangiye kwiga kubyina babona umuntu araje ababwira ko bafite impano abemerera kubigisha ndetse anavugana n’ababyeyi babo ni uko baje kwihuza bitwa ‘’Triplets Ghetto Kids’’. 

Kavum Dauda yari asanzwe atoza kubyina no gukina ikinamico ku ishuri bigagaho ni na we ubashinzwe ariko ntiyatekerezaga ko bazavamo ibyamamare isi yose itangarira. Iri tsinda ryabashije guhagarara ku rubyiniro rwa BET award mu 2017 muri Leta zunze ubumwe za Amerika ubwo babyinaga hamwe na French Montana ya ndirimbo yabifashishijemo.

Mu 2015 indirimbo ya Eddy Kenzo yitwa Sitya Loss yasohoye mu 2014 bakayibyinamo yamuhesheje igihembo mpuzamahanga cya BET nk’umuhanzi mpuzamahanga (BET Award 2015) mu cyiciro cya “Best New International Artist”. Ubu bashinze umuryango utari uwa Leta witwa TGK ufasha abana bakennye, imfubyi n’abandi babuze uko bagana ishuri. 


Bakoresha umuziki, kubyina no gukina udukino dutandukanye noneho inkunga ivuyemo bakayikoresha mu gufasha. Kuri ubu muri Afurika mu bihugu bitandukanye aba bana babaye urumuri babera abandi urutindo ku buryo abana bafite impano zo kubyina ntibatinya kubyereka isi. Aha umuntu yavuga Kanazi Talents irimo Karyugahawe Bright wakunzwe na Meddy akanamwemerera ubufasha, Diamond Platnumz yakunze imibyinire yabo. 

Masaka kids nabo bo muri Uganda ni abana batanga ikizere dore amashusho yabo akunze kurebwa cyane. Mbere ya Triplets Ghetto Kids byari bigoye kumva ko umwana w’umunyafurika yatungwa n’impano yo kubyina dore nta we wari warabigerageje ngo bimuhire. Tubibutse ko iryo tsinda rigizwe na: Hassan Sseruwu, Patricia Nabakooza, Isaac Tumusiime, Hassan Wasswa, Bashir Rubega, Ronald Ssentongo, Ashley Karuma, Fred Tumwesigye na Rucio Nyangoma.


Umwaka wa 2018 ni wo wababereye umugisha nyuma yo guhabwa inzu na French Montana ndetse no kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye nka Chris Brown, French Montana na Swae Lee, Eddy Kenzo ariko hari n’abandi babakunze bashaka gukorana na bo nka Beyonce n’abandi.

Reba amashusho baheruka kubyina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND