Umwaka wa 2020 wahiriye cyane umuhanzi akaba na Producer, Master KG wo muri Afurika y’Epfo kubera indirimbo ye yise ‘Jerusalema’ yakunzwe hirya no hino ku isi, ibyamamare bikomeye ku isi nka Cristiano Ronaldo nawe yerekanye amarangamutima kuri iyi ndirimbo.
Muri iki gihe,
Master KG arimo kwihesha icyubahiro nyuma yo gutumirwa na Vin Diesel iwe muri
Amerika kugira ngo ashimishe umuryango we muri ibi bihe bya Guma mu rugo. Mu
bitangazamakuru bitandukanye berekanye uburyo, Master KG mu ntangiriro za 2021
ari cyo kintu kimushimishije kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumire bw’umuntu umwe Vin
Diesel mu gutaramira umuryango we w’abantu 5 (Abana 3, umugore we nawe ubwe).
Master KG mu minsi yashize yageze muri Amerika ku butumire bwa Vin Diesel
Mark Sinclair uzwi
mu ruhando rw’imyidagaduro nka Vin Diesel, ni umukinnyi wa Filime unazitunganya
uzwi kandi nk’umuhanzi, aza kandi mu baherwe bafite amafaranga menshi, yari atuye
mu rugo rwe i Hollywood, hagati mu mwaka wa 2020 yimukira i Atlanta .
Diesel n’umugore we, Paloma Jimenez hamwe n’abana
babo batatu; Hania Riley,Vincent Sinclair na Pauline bakunda cyane indirimbo
Jerusalema. Ku mashusho magufi yashyizwe ahagaragara na Master KG ku rubuga
rwa Twitter, yerekanaga ko yishimiye
umunsi we wa 4 hamwe n’umuryango wa
Diesel murugo rwabo.
Yagize ati: "Umunsi wa 4, ndashimira Vin Diesel n’umuryango kuba warantumiye hano mu rugo rwabo kubashimisha n’umuziki wanjye. Nahigiye byinshi kuri bo, biratangaje cyane kubona inkunga n’urukundo banyeretse”.
Vin Diesel umuherwe akaba n'umukinnyi wa Filime
TANGA IGITECYEREZO