RFL
Kigali

Master KG yagiye muri Amerika gutaramira umukire wamutumiye iwe mu rugo ngo abaririmbire Jerusalema imbonankubone

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/01/2021 22:37
0


Umwaka wa 2020 wahiriye cyane umuhanzi akaba na Producer, Master KG wo muri Afurika y’Epfo kubera indirimbo ye yise ‘Jerusalema’ yakunzwe hirya no hino ku isi, ibyamamare bikomeye ku isi nka Cristiano Ronaldo nawe yerekanye amarangamutima kuri iyi ndirimbo.



Muri iki gihe, Master KG arimo kwihesha icyubahiro nyuma yo gutumirwa na Vin Diesel iwe muri Amerika kugira ngo ashimishe umuryango we muri ibi bihe bya Guma mu rugo. Mu bitangazamakuru bitandukanye berekanye uburyo, Master KG mu ntangiriro za 2021 ari cyo kintu kimushimishije kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumire bw’umuntu umwe Vin Diesel mu gutaramira umuryango we w’abantu 5 (Abana 3, umugore we nawe ubwe).


Master KG mu minsi yashize yageze muri Amerika ku butumire bwa Vin Diesel

Mark Sinclair uzwi mu ruhando rw’imyidagaduro nka Vin Diesel, ni umukinnyi wa Filime unazitunganya uzwi kandi nk’umuhanzi, aza kandi mu baherwe bafite amafaranga menshi, yari atuye mu rugo rwe i Hollywood, hagati mu mwaka wa 2020 yimukira i Atlanta .

Diesel n’umugore we, Paloma Jimenez hamwe n’abana babo batatu; Hania Riley,Vincent Sinclair na Pauline bakunda cyane indirimbo Jerusalema. Ku mashusho magufi yashyizwe ahagaragara na Master KG ku rubuga rwa Twitter, yerekanaga ko yishimiye umunsi we wa 4 hamwe n’umuryango wa Diesel murugo rwabo.

Yagize ati: "Umunsi wa 4, ndashimira Vin Diesel n’umuryango kuba warantumiye hano mu rugo rwabo kubashimisha n’umuziki wanjye. Nahigiye byinshi kuri bo, biratangaje cyane kubona inkunga  n’urukundo banyeretse”.   

Pin by Dawn Kellogg on Vin Diesel | Vin diesel, Vin diesel workout, Fast  and furious    

Vin Diesel umuherwe akaba n'umukinnyi wa Filime                                                                       

Vin Diesel shows off his ripped 'dad bod' in shirtless photo after wrapping  Fast & Furious 9 | Daily Mail Online





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND